Muvandimwe Paul Kagame,imiyoborere yawe idasanzwe ihuye no kureba imbere no kudatsimburwa ufite-Moussa Faki

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU),Moussa Faki Mahamat,yagaragaje amaranga mutima no gushimira bikomeye Perezida Kagame bafatanyije kuyobora uyu muryango, nyuma y’uko Perezida Kagame atanze inkoni y’ubuyobozi bwawo.

Tariki 30 Mutarama 2018 ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat, yari amaze amezi icyenda atorewe kuyobora Komisiyo y’uwo muryango.

Mu mwaka wose bamaranye bayoboye AU, Mahamat yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere yagaragaje n’ibitekerezo bye bidatezuka mu guteza imbere Afurika nk’uko yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida, muvandimwe Paul Kagame ndifuza kwerekana uburyo nishimiye gukorana nawe ubwo wari uyoboye. Imiyoborere yawe idasanzwe ihuye no kureba imbere no kudatsimburwa ufite.

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, ni umwaka twese twahurijemo imbaraga ngo dukorere umugabane, ni umwe mu yaranzwe n’amasomo y’ingirakamaro. Ku bw’ibi byose, ndagushimiye cyane ku bwo kuyobora umuryango.”

Mahamat yinjiye mu buyobozi bwa AU hari ibibazo by’umutekano muke mu bihugu byinshi bya Afurika mu gihe abakuru b’ibihugu bari bariyemeje ko mu 2020 nta mbunda zigomba kuba zikivuga ku mugabane by’umwihariko mu bihugu byari byisabiwe n’intambara nka Sudani y’Epfo, Somalia, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Centrafrique, u Burundi, Guinea Bissau na Libya.

Birumvikana ko ibi byose Mahamat ariwe byari ku mutwe kuko biteganijwe ko manda ye y’imyaka ine izarangira 2021 aho kuri ubu amaze umwaka kuri uyu mwanya.

Uyu munya-Tchad w’imyaka 58, ku buyobozi bwe na Perezida Kagame nibwo hasinywe amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yari amaze imyaka isaga 30 yarananiranye aho ibihugu 44 byayasinyiye i Kigali muri Werurwe 2018.

Bombi basanze hashize imyaka ine abakuru b’ibihugu bya AU bemeje icyerekezo cy’uwo muryango cy’imyaka 50 ariko nta nzira igaragara y’uburyo kizashyirwa mu bikorwa.

Ese imikoranire yabo isize iki cyo kwishimirwa?

Mu 2016 nibwo Kagame yahawe kuyobora itsinda ry’inzobere zagombaga kwerekana ibigomba kuvugururwa muri AU. N’ubu amavugururwa aracyaganirwaho ariko iby’ibanze byarakozwe birimo no guhindura imikorere ya Komisiyo Mahamat ahagarariye.

Moussa Faki na Perezida Kagame basa n’abaje mu gihe AU yasaga n’isinziriye nkuko umwe mu bigeze kuyiyobora wari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yigeze kubivuga ko uwo muryango umeze nk’ahantu ‘abantu baza kuruhukira’.

Afatanyije na Perezida Kagame mu miyoborere, umwaka ushize hamuritswe ikigega cy’amahoro kigamije gushaka inkunga yo kugarura amahoro ahari imvururu n’intambara muri Afurika hatabayeho gutegereza inkunga z’amahanga.

Muri uyu mwaka ushize kandi nibwo bivuye muri raporo y’amavugurura, hemejwe ko buri gihugu mu bigize AU gitanga 0.2% by’umusoro ku bituruka mu mahanga agamije gushyigikira ibikorwa by’uwo muryango ugatandukana n’inkunga ziva mu mahanga.

Ni ikintu gikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerecyezo 2063, gisaba ko umugabane wishakamo ubushobozi bw’ubufatanye, iterambere no kwibeshaho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years