Mutobo:Abahoze muri FDLR nyuma yo kubarurwa bahita bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu
- 28/11/2018
- Hashize 6 years
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda birukanwa ku ngufu na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500.Icyambere bari kubanza gukorerwa ni ukwigishwa uburere mboneragihugu.
Barimo abari abarwanyi b’uwo mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo.Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.
Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.
Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.
Benshi bemeza ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga. Bavuga ko babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.
Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.
Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.
Abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.
Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.
Benshi muri aba bahoze muri FDLR bavuga ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga
Abahoze muri FDLR batahuka bigishwa uburere mboneragihugu bugizwe n’indirimbo yubahiriza igihugu ndetse bagasonurirwa uturere baturutsemo kuko tuba twarahinduye amazina
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW