Mushikiwabo yikomye abahuza ifungurwa n’urupfu rwa Kizito Mihigo

  • admin
  • 24/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

“Twifata igiti kimwe ngo tukigire ishyamba.” Aya ni amwe mu magambo agize igisubizo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Mushikiwabo Louise, asubiza abanyamakuru ba France 24 na RFI bamubajije ku rupfu rwa Kizito Mihigo muri Gereza.

Ni mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 na Christophe Boisbouvier wa RFI ku wa Kane tariki 23 Mata 2020, kibanze ku ngaruka z’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) muri Afurika, uruhare rwa OIF mu gufasha ibihugu bivuga Igifaransa n’ingamba zafasha uwo mu gabane kwivana mu bibazo byatewe n’icyo cyorezo.

Mushikiwabo yabajijwe niba OIF nk’Umuryango unafite mu nshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu biwugize, urupfu rwa Kizito Mihigo muri gereza rutawushyira mu mwanya mubi kuko utakurikiranye iyubahirizwa ry’ubwo burenganzira nk’uko biri mu masezerano y’i Bamako yo mu 2000.

Abanyamakuru bagerageje no guhuza itorwa rya Mushikiwabo nk’Umunyamabanga wa OIF n’ifungurwa rya Kizito Mihigo nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byose byabaye mu mwaka wa 2018.

Mushikiwabo yikomye bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga bihora bishakisha akaboko ka Leta y’u Rwanda muri buri kintu cyose kibaye.

Yagize ati: “Twifata igiti kimwe ngo tukigire ishyamba. Mbere na mbere reka nkosore, wenda ni igitekerezo cya RFI, ariko gutorwa kwange ntaho guhuriye n’ifungurwa rya Kizito Mihigo, yarekuwe mu bandi bantu bari hagati ya 200 na 300 icyo gihe. Ibyo ndabizi neza, uriya musore muzi nkiri no mu nshingano za mbere (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ Rwanda). Byarahuriranye ariko ntaho bihuriye .Ku bwange icyantangaje ni icyo gitekerezo cy’uko havugwa kwiyahura mu Rwanda. Aha ndagusuiza nk’Umunyarwandakazi na none nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Iyi mvugo ihuriweho na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Karere, no mu Gihugu cyacu, ariko ntekereza ko umunsi umwe bizaba ngombwa kwemera ko hari Abanyarwanda bapfa urw’ikirago cyangwa biyahuye.”

Yakomeje agira ati: “Mu mwaka umwe namenye abantu batatu biyahuye, ariko ugasanga bibaye ngombwa ko hashakishwa ukuboko kwa Leta y’u Rwanda kubyihishe inyuma. Ntekereza ko iryo ari ukosa rikwiye gukosorwa.”

Mushikiwabo anenga uburyo ko kimwe n’ahandi hose ku Isi havugwa ibibazo by’abantu biyahurira muri gereza bikabonwa nk’ibisanzwe ariko ku Rwanda haboneka urugero rumwe rugahita ruhuzwa n’imiyoborere y’Igihugu.

Ati: “Mu byumweru bishize na bwo nasubije iki kibazo kuri TV5, byatumye nibaza byinshi nshakisha n’uko ahandi bihagaze, aha mu Bufaransa nasanze hari abarenga 130 biyahuriye muri gereza. Nkeka ko ziriya ngorane zabaye zidakwiye kuba intandaro yo guhuza u Rwanda n’amasezerano yacu y’i Bamako, ukuri ni uko ari nge na OIF duhora turi maso ku bijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure.”

Mushikiwabo yabajijwe no ku isubikwa ry’imikino yo mu bibigu bigize OIF iteganyijwe mu mwaka wa 2021, agaragaza ko hakiri kuganirwa ku mwaka ukwiye hagati ya 2021 na 2022 muri ibi bihe Isi ihanganye n’Icyorezo cya COVID-19.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/04/2020
  • Hashize 4 years