Mushikiwabo asanga imyinshi mu migisha y’u Rwanda yarigaragaje binyuze muri Perezida Kagame

  • admin
  • 21/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyavuye kure cyane kandi kigamije kugera kure cyane kuko cyahawe umugisha wigaragaza binyuze muri Perezida Paul Kagame.

Ibi yabitangarije mu Muhango wo kurahira kw’umukuru w’igihugu Paul Kagame wabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2017 mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibi birori byaranzwe n’umunezero hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyavuye kure, kure cyane, u Rwanda ni igihugu gishaka kugera kure, kure cyane, tutacyafite urugendo, u Rwanda kandi ni igihugu cyanze kubusanya n’icyerecyezo, amahitamo n’agaciro byarwo kuko ishema n’ubumwe birahenze.”

Yavuze ko akurikije uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ndetse n’amatora nyirizina uko yagenze, ari igihamya cyereka by’ukuri ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe.

Ati: “Ibikorwa byo kwiyamamaza byarangijwe n’amatora yo kuwa 3 na 4 Kanama byari ibihe by’ibyishimo mu gihugu hose n’abanyarwanda baba abari mu gihugu n’abari mu mahanga, byerekana ko iki gihugu n’abaturage bacyo biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe ari igihugu cyahawe umugisha.”

Ibi byatumye avuga ko imyinshi mu migisha yahawe u Rwanda yagaragariye muri Perezida Kagame kuko ari we wubatse ubumwe mu banyarwanda.

Ati: “Twicaye muri iyi sitade y’igihugu nziza yitwa ’Amahoro’ twishimira umugabo werekaniwemo imyinshi mu migisha yaje kuri iki gihugu, umugabo wubatse ubumwe budacika n’abantu be. Icyo ni cyo cyaduhurije hamwe uyu munsi”

Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abakuru b’ibihugu 17, abayobozi ba za guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje bahagarariye ibihugu byabo.


Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/08/2017
  • Hashize 7 years