Museveni yahaye imfura ye ipeti rya Lieutenant General nyuma y’uko amuhaye irya Major General

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years

Museveni akaba n’Umugaba w’ikirenga w ’ingabo za Uganda yahaye umuhungu we w’imfura Muhoozi Kainerugaba ipeti rya Lieutenant General.Ni mugihe yari asanzwe ari Major General mu ngabo za Uganda

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bikuru by’ingabo rivuga ko Museveni yazamuye abasirikare be bose hamwe 2030 ku mapeti atandukanye .

Muri Gicurasi 2016 nibwo Muhoozi, Se yamuhaye ipeti rya Major General.Ubusanzwe akaba ariwe yari uyobora Umutwe w’ingabo za Uganda zirinda Umukuru w’igihugu witwa Special Forces Command

Muri 2017 yagizwe umujyanama wihariye wa Se mu bya gisirikare asimbuye Brig Don Nabaasa.

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda wahawe ipeti risumba ayandi ni Lt Gen Ivan Koreta.Uyu yagizwe Jenerali w ’inyenyeri enye .Ni umwe mu basirikare batanu bakiriho bahoze muri NRM ikiremerwa muri Mozambique .

Undi wagizwe Jenerali w ’inyenyeri enye ni Lt Gen Joram Mugume , nawe w ’inkoramutima ya Perezida Yoweli Museveni .


Uwuri kwambika Muhoozi ipeti ni Gen Edward Katumba Wamala wahoze ari umugaba w ’ingaba za Uganda

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years