Museveni yagiriye inama ushaka guhungabanya umutekano wa Uganda ko byamubera byiza yihahuye

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabivugiye Mu ijambo yagejeje ku badepite 317 ba NRM ahitwa Kiboga abashimira uruhare bagize mu kwemeza ko Itegeko nshinga rihinduka akazongera kwiyamamaza, Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yabasabye kudakangwa n’abatera ubwoba kubera amahitamo yabo. Yagiriye inama ushaka guhungabanya umutekano wa Uganda ko byamubera byiza yihahuye.

Gukura mu Itegeko nshinga ingingo y’uko uwemerewe kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu cya Uganda atagomba kuba arengeje imyaka 75, yateye impaka nyinshi mu birangira uruhande rwa Museveni rutsinze.

Museveni ashimira abadepite bo mu ishyaka rye NRM yagize ati: “Ndabashimiye rwose kubera ubwitange n’ubutwari mwagaragaje muri iki gikorwa twagezeho. Ababatera ubwoba, mubihorere tuzahangana nabo. Nta muntu n’umwe ushobora guhungabanya umudendezo w’iki gihugu. Niba hari ubiteganya namugira inama yo kugura uburozi, akiyahura kuko Uganda yiteguye gutsinda uwo ariwe wese washaka guhungabanya umudendezo wayo.”

Abitabiriye ibi birori bahavuye bemeranyijwe ko bagiye kuzenguruka igihugu bumvisha abaturage ko biri mu nyungu z’igihugu kongera imyaka igize manda y’Umukuru w’igihugu ikava kuri itanu ikaba irindwi nk’uko bitangazwa na The Monitor.

Umwe mu bayobozi bakuru ba NRM akaba ahagarariye n’Akarere ka Kiboga mu Nteko ishinga amategeko witwa Ruth Nankabirwa yavuze ko afite ikizere ko abaturage bazatora bemeza ko imyaka igize manda ya Perezida yakongerwa.

Mu matora yabereye mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda mu Ukuboza 2017, mu badepite 410 abagera kuri 317 bo muri NRM batoye bemeza ko imyaka ntarengwa isabwa umuntu ngo yiyamamarize kuyobora Uganda ivanwa mu Itegeko nshinga.

Bamwe mu bakurikirana Politiki ya Uganda bavuga ko gukuraho iriya ngingo bizatuma Perezida Museveni yongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora azaba muri 2021.


Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years