Musenyeri Mbonyintege arasaba leta imbabazi

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years

Musenyeri wa diyoseze ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Mgr Smaragde Mbonyintege, yasabye Leta imbabazi ku kuba yarihutiye kunenga iby’ikurwa ry’ijambo “Imana” mu mushinga w’itegeko nshinga.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’abanyamadini kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2015, Musenyeri Smaragde yasobanuye ko hari abagiye bamuhamagara bamubaza icyo avuga ku kuba interuro”Imana isumba byose” yavanwe mu irangashingiro ry’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda babimusobanurira nabi. Mgr Smaragde yavuze ko “yasakuje’ kubera amakuru yahawe nabi ndetse abisabira imbabazi. Yagize ati” Uburyo nasubizaga abampamagaye bagira ngo ngire icyo mvuga ku gukura ijambo “Imana” mu itegeko nshinga, bigaragare ko nasakuje bitewe n’ubutumwa bwatanzwe nabi, bityo nkaba nsaba imbabazi leta.”

Byatangiye ubwo bamwe mu badepite basangaga mu Mushinga w’Itegeko Nshinga hatarimo igika kivuga ko Imana ishobora byose, bagatanga impamvu zerekana iyo ngingo ari ngombwa. Byaje kurangira iyo ngingo idashyizwe mu itegeko nshinga, bituma bamwe mu banyamadini babyamaganira kure bavuga ko Leta ishaka gusumba Imana.

Ku ya 6 Ugushyingo, Perezida Kagame yanyomoje abashinja Leta guhindura itegeko nshinga bakuramo ijambo “Imana”. Yasobanuye ko iryo jambo ritari risanzwe n’ubundi mu itegeko nshinga . Yagaragaje ko abanyamadini bavuga ko Leta ishaka gusumba Imana babivanga, kuko mu byo Leta inashinzwe, harimo kubuza abantu kumva ko basumba Imana.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years