Musanze:Umwana yahuye n’imbogo 150 imwe muri zo iramukomeretsa

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu murenge wa Kinigi,mwana witwa Phocas Manizabayo w’imyaka 14 y’amavuko yahuye n’imbogo zigera ku 150 maze imwe imukubita ihembe ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Manizabayo yahuye n’izi mbogo zasubiraga muri pariki y’Ibirunga mu gitondo cyo ku wa 30 Nzeri 2019, ubwo yari agiye kugura isabune ku iduka, imwe imutera ihembe ku itako.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Fred Agire Rudasingwa yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko uyu mwana ari gukurikiranwa n’abaganga. Yemeza ko atari inshuro ya mbere imbogo ihutaza umuturage muri ako gace.

Ati “ Imbogo akenshi zisohoka pariki mu ijoro. Ntizibasira abantu gusa kuko zirya zikanangiza imyaka yabo. Twagize amahirwe kuba itishe uriya mwana.”

Gitifu Rudasingwa yavuze ko uyu mwana agiye gufashwa n’ikigega cyagenewe ubutabazi bw’abagizweho n’ingaruka z’ibikorwa by’inyamasawa zo muri pariki (SGF) kugira ngo avurwe.

Ati “ Ku kibazo cyihutirwa nk’icya Manizabayo, duhita dutanga ubufasha bw’ibanze nkenerwa igihe ari mu bitaro.”

Umuyobozi Mukuru wa SGF, Joseph Nzabonikuza yavuze ko hari ubushake mu buryo bw’amikoro bwo gufasha kuvura Manizabayo kandi ko azahabwa n’indishyi y’akababaro.

Ati ” Dufite ubushake bw’amikoro mu gufasha aho twishyura ibikenewe byose by’umurwayi. Nyuma dutanga impozamarira uko bikwiriye.”

Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Sunny Ntayombya yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gukumira ko inyamaswa zasohoka pariki zikibasira abaturage.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years