Musanze:Umuyaga n’Imvura byasenye inzu zisaga 20, inatwara amatungo n’imyaka

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Amazu yasenyutse mu Murenge wa Busogo

Mu gihe kingana n’isaha imwe gusa, imvura yaguye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze yasenye inzu zisaga 20, yangiza imyaka itandukanye kuri hegitari zisaga 15 ndetse itwara n’amatungo menshi.

Iyi mvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mata 2016 mu Murenge wa Busogo, yasenye burundu inzu 16 naho izindi eshanu zivaho ibisenge, inasenya igikoni kimwe cy’umuturage ndetse amazi yinjira mu rwibutso wa Jenoside rwa Busogo.

Iyi mvura yaninjiye mu mashuri ane aherereye mu Murenge wa Busogo,ituma abana babura uko bayinjiramo ngo bige kuri uyu wa Kabiri.

Uretse ibikorwa remezo, iyi mvura yanangije imyaka yiganjemo ibigori, ibishyimbo,ibirayi n’ibindi nk’imboga byari biteye ku buso buri hagati ya hegitari (ha) 10 na 15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Twagirimana Edouard yavuze ko nta muntu n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke, gusa ngo ku bufatanye n’Akarere bagerageje gutanga ubutabazi bw’ibanze ku basenyewe.

Yagize Ati “Imvura yaguye igihe gito kitarenze isaha imwe mu ijoro ryakeye,ariko kubera ubukana yari ifite yangije ibintu byinshi, gusa twabashije gufasha abaturage basenyewe n’imvura tubaha ibiryo baba bakoresha kuri ubu mu gihe tugitegereje ko hari ubundi bufasha buboneka.”

Imvura yaguye i Busogo yanageze mu Murenge wa Muko bituranye, aho yangije inzu zisaga icumi, inahitana imyaka iri kuri hegitari zisaga ebyiri.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years