Musanze:Ubuyobozi bw’ Akarere bwemeje ko Umupolisi yarashe umukuriye
- 05/05/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude/Photo:Interineti
Umuyobozi wa Karere ka Musanze Bwana Musabyimana Jean Claude ku murongo wa telephone yabwiye Umuyamakuru wa MUHABURA.RW ko umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Busogo yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gicurasi 2016.
Abajijwe icyaba cyabiteye kugirango umupolisi arase umukuriye,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jean Claude ya tubwiye ko , bakibikurikirana. CIP Mugabo Jean Bosco yivuganwe n’umupolisi yayoboraga ku mpamvu zitaramenyekana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent yemeje ko CIP Mugabo yapfuye arashwe koko, ariko ntiyagira ikindi adutangariza.
Hari amakuru avuga ko uwishe CIP Mugabo yahise yifungirana mu nzu abasirikari n’abapolisi bakayigota; ntiturabasha kumenya icyakurikiyeho.
Hari andi makuru avuga ko nyuma yo kurasa umuyobozi we, uwo mupolisi na we yahise yirasa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw