Musanze:Ndahayo wacyekwagaho kwica umugore we akamukata amabere yasanzwe yapfuye

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko wakekwagaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustochie biravugwa ko yasanzwe muri Mukungwa yapfuye.

Amakuru Muhabura.rw yahawe n’umwe mu baturage batuye aho,avuga ko umurambo w’uwo mugabo ukimara gukurwa mu mugezi wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.Umugore babyaranye nawe yemeje ko ariwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yabwiye Muhabura.rw ko umurambo wabonetse wajyanywe kwa muganga,ibindi ari buze kubitangaza nyuma y’impapuro za muganga.

Uyu mugabo akekwaho kwica umugore we nyuma yuko amwatse amafaranga akayamwima, yanashaka ko amusinyira ngo afate inguzanyo muri banki, akabyanga.

Yishwe mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbiri z’ijoro, amuteye icyuma.

Nyakwigendera Ntakirutimana yaje gushyingurwa kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, nyuma yo kumusomera misa yitabiriwe n’imbaga y’abantu.

Soma inkuru bifitanye isano:Musanze:Umugobo yishe umugore we arangije amuca n’amabere
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years