Musanze:Ikoranabuhanga rikomeje gufasha urubyiruko guhanga akazi no ku kanoza

  • admin
  • 15/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko ikoranabuhanga rimaze guhindura imibereho y’urubyiruko ruhatuye binyuze mu gucuruza servisi zirimo iza mobile money, banki n’izindi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Muhabura.rw bagaragaje ko aho izi serivisi zaziye byagabanyije ubushomeri kuko kuzitangira bidasaba igishoro kiri hejuru

Umuhoza Olive ucururiza mu murenge wa Busogo yagize ati: “Izi serivisi za mobile money zagabanyije ubushomeri, uri kureba hano duturanye na kaminuza baka inguzanyo ku ruhande cyangwa akaburuse (amafaranga leta iha umunyeshuli ngo amutunge) bagacuruza momo (mobile money) bityo bikagenda bibafasha mu buzima bw’ishuli.”

Nsengiyumva Jean Claude nawe utanga serivisi za banki (agency banking) muri uyu murenge,yavuze ko aka ari akazi kamutunze kuko akora akabasha kunguka.

Ati “Aka kazi karantunze ,mbasha kubona ibyo nkeneye mbikuye mu byonkora bitewe nuko nabashije kunguka.Ikindi ndakangurira urubyiruko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rukihangira imirimo rwifashishije ikoranabuhanga.”

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru ku birebana n’uburyo abaturage bitabira gukoresha ikoranabuhanga biteza imbere, Umukozi ushinzwe icungamutungo mu karere ka Musanze,Ngendahayo Rugoyera Felix , yavuze ko afite ingero z’urubyiruko azi rwagiye ruzamuka rukiteza imbere binyuza mu gutanga ziriya serivisi.

Ati: “urugero nabaha ruto ,hari umwana ukora kuri mobile money yacuruzaga mu kabali, ariko amaze kubitekerezaho neza yaragiye atangira gukora ibya mobile money, ubu ngubu arimo aratera imbere.Urumva harimo guhanga akazi mbere na mbere, ikindi nuko bituma umuntu atera imbere mu bitekerezo, burya iyo umuntu akora ibintu bisaba ubumenyi bitandukanye n’imirimo y’amaboko isanzwe.

Yakomeje agira ati “Urumva rero ku rubyiruko biruha n’umwanya wo gutekereza.Iyo arimo akora ibisaba ubumenyi kandi bibyara inyungu binamuhuza n’abantu bafite ubundi bumenyi bakaba bamwungura igiterekezo cy’uburyo bwo kurushaho kunoza akazi ke.”

Nk’uko bigaragazwa na raporo ya Bank Nkuru y’u Rwanda ya 2018-2019, umubare

w’abakoresha serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefoni ngendanwa wiyongereyeho 51% ugera kuri miliyoni 6.0 bitewe na serivisi zo kwishyurana ku bacuruzi.Ikindi n’uko umubare w’intumwa (agents) wiyongereyeho 8% ugera kuri 102.181 muri kamena 2019.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/12/2019
  • Hashize 4 years