Musanze:Batatu mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka n’inyandiko mpimbano

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze kuwa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 yataye muri yombi umugabo witwa Nteziyaremye Sostene w’imyaka 42 n’abandi bagenzi be babiri bakekwaho ubujura bw’imodoka no gukoresha inyandiko mpimbano.


Nkuko byemezwa n’urwego rushinzwe umutekano rwa Police y’u Rwanda ikorera muri aka karere, nuko aba bagabo batatu bafashwe bagahita batabwa muri yombi kuwa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nteziyaremye yagurishije imodoka itari iye kuko yari yayikodeshejwe n’uwitwa Niyonizeye Clementine aho yagize ati”Nteziyaremye yakodesheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota/Avensis RAD 410 H y’uwitwa Niyonizeye Clementine utuye mu mujyi wa Kigali, akaba yari yayikodesheje igihe kingana n’ukwezi kumwe, ni muri icyo gihe rero yafashe umwanzuro wo kuyigurisha.”

Kugirango azabone uko ayigurisha nta nkomyi, Nteziyaremye yiyandikiye amasezerano y’ubugure yemeza ko iyi modoka yayiguze na Niyonizeye mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, akayigura Miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (6.800.000Frw).

Aha CIP Twizeyimana yagize ati”Aya masezerano y’amahimbano yari ayo kugirango azerekane ko iyi modoka ari iye, akaba yarafashijwe n’abakomisiyoneri bitwa Habanabakize Thomas na Turimubayo Alexis kumushakira umuguzi, bakaba bari bamuboneye uwitwa Sibomana Emmanuel wari wemeye kuyigura kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000Frw).

Yakomeje avuga ko uyu Sibomana wari ugiye kugura iyi modoka kuko asanzwe ari umuturanyi wa Nteziyaremye mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yagize amakenga ko ishobora kuba ari injurano, ahita atanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana ati”Sibomana amaze kuduha amakuru twahise tuza dusanga bamaze gusinyana amasezerano y’ubugure bwa Miliyoni eshanu, duhita tumufata we (Nteziyaremye) na ba bakomisiyoneri babiri, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe Polisi igikora dosiye yabo ngo yoherezwe mu bushinjacyaha”.

Iyi modoka yahise isubizwa nyirayo (Niyonizeye), CIP Twizeyimana akaba ashimira Sibomana kubera amakuru yatanze yatumye aba bakekwaho ibi byaha bafatwa ndetse n’iyi modoka igafatwa.

Yasabye ba nyir’imodoka kumenya imyirondoro y’abo bakorana cyane abo bakodesha imodoka zabo kugirango igihe habaye ubujura babashe gukurikiranwa, kandi bagakurikirana imodoka zabo aho zikorera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years