Musanze:Abantu 19 mu bagabye igitero mu kinigi bamaze kwicwa abandi batanu bafatwa mpiri

  • admin
  • 06/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zimaze kwica abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye igitero ku baturage mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu gihe abaturage bakiguyemo bamaze kuba 14.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abo bagizi na nabi bakoze ubwo bwicanyi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu bugome bukabije. Ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.

Ati “Mu bishwe harimo abasanzwe mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye. Ibi bigaragaza ubugome bukabije bw’aba bagizi ba nabi.”

“Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica 19, ndetse 5 bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.”

CP Kabera yavuze ko kugeza muri ako gace umutekano wagarutse, anashimira abaturage n’inzego z’ibanze ubufatanye zikomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/10/2019
  • Hashize 5 years