Musanze:Abakozi babiri b’akarere batawe muri yombi bakekwaho ruswa mu mitangire y’akazi

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abakozi babiri b’akarere ka Musanze barimo ushinzwe ubutegetsi n’abakozi witwa Musabyimana François na Twihangane Patrick wari ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaganga, batawe muri yombi bakekwaho ruswa mu mitangire y’akazi.

Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi rije nyuma y’akarengane ka korewe uwitwa Nsengiyumva Vincent wakoze ikizamini cy’abakozi bakorera ku masezerano mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri n’Ibigo nderabuzima bibarizwa mu Karere ka Musanze, ku mwanya w’umukozi muri laboratwari.

Icyo gihe bivugwa ko yabaye uwa kabiri mu kizamini, ariko ngo hejuru y’amanota yagize yoherezwa gukorera ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ubuyobozi bw’akarere bwoherezayo umukandida wabaye uwa mbere n’uwabaye uwa kane mu kizamini.

Uyu Nsengiyumva amaze kubona ibi bibaye ngo yahise yitabaza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta, maze mu ibaruwa yo ku wa 11 Werurwe 2019, imusubiza isaba akarere ka Musanze ko ashyirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, ku kigo Nderabuzima cya Gasiza hagashyirwa undi mukandida nawe watsinze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko uru rwego rumaze iminsi rukurikirana imikorere mibi ivugwa mu nzego z’uturere harimo gutanga akazi bidaciye mu mucyo “akenshi usanga bishingiye kuri ruswa, itonesha n’icyenewabo.”

Yakomeje ati “Akaba ari muri urwo rwego na bariya bafashwemo baregwa gutanga akazi binyuranyije namategeko.

Mbabazi yavuze ko bidahagararira aho, kuko iperereza rikomeza mu turere twose ahagaragaye imikorere mibi irimo kunyereza umutungo ugenewe guteza imbere imibereho y’abaturage n’abandi kugirango bashyikirizwe ubutabera mu gihe cya vuba.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years