Musanze:Abafashwe mpiri mu bagizi ba nabi bishe abantu, bati’ Imana yari yatwemereye igihugu,batwizeza guhabwa amazu,….[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 07/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe abaturage bo mu Kinigi,abicanyi bavuga ko bari batumwe n’Imana yaranze ibakuraho amaboko umugambi wabo wo kubona amazu meza n’ibibanza mu mujyi wa Kigali byarangiye babuze intama n’ibyuma bafatwa mpiri abandi baricwa.

Ni ibikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa FDLR, igice kiyobowe na General Jean Michel Afurika.

Bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari 45

Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yinjiye muri FDLR muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri FDLR.

Ati “Batubwiraga ko nidufata igihugu bazagenda buri muntu bamuha ishimwe nk’iry’amafaranga cyangwa inzu nziza, cyangwa imodoka.”

Ku cyumweru cyashize nibwo bahagurutse ahitwa Nyabanila muri RDC ari abarwanyi 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane w’iki Cyumweru, bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.

Ngo bari bahawe ubutumwa bwo gufata igihugu, bagenzi babo ngo basigara inyuma. Ngo bibumbiye hamwe ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA, RUD Urunana n’abandi harimo na RNC.

Nyuma yo kwica abaturage mu Kinigi no gusahura ibyo bacuruzaga bakabirya, bagiye mu ishyamba hafi aho bicara mu gikundi, bashiduka RDF ibagezeho.

Hakizimana ati “Njye ahangaha ntabwo nari mpazi, ariko kuri iyi saha ndimo kugenda mpamenya. Mu bari badukuriye bose nta n’umwe tukiri kumwe, kereka bamwe babaye abagenzi. Ariko nanjye kuri iyi saha ndashima Imana kuba ngihagaze ahangaha, ariko icyaha cyarakozwe.”

Yagiye muri FDLR ataye kwiga ishuri muri Kaminuza muri Master’s

Theoneste Habumukiza uvuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabare, avuga ko we yagiye muri FDLR arangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016, mu micungire y’ubucuruzi by’umwihariko bujyanye n’ubwishingizi.

Ngo yagiye kwiga Master’s muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahurirayo n’umugabo w’umukire amubwira ko amufitiye akazi kazajya kamuhemba amadolari menshi, ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale.

Ati “Hanyuma ubwo twari tugiyeyo, nisanze ndi mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda, wa RUD Urunana.”

Nyuma y’ibikorwa byo kwica abasivili aba bagizi ba nabi bakoze mu Kinigi, Habumukiza nawe avuga ko bahise bagenda bakicara ahantu.

Ati “Twari twicaye mu ishyaba hariya hirya, turuhutse, baza kuturasa badutunguye, byabaye ngombwa ko buri muntu yiruka ukwe, ukwe,”

Aba barwanyi bafashwe bambaye imyenda irimo iya RDC na Monusco, ngo imyinshi ni abasirikare bayigurisha n’imitwe yitwaje intwaro. Amafaranga ikoresha ngo ava mu misoro yaka abaturage bo mu bice igenzura.

Habumukiza muri icyo gitero yari yambanye imyenda ya gisirikare, ariko abonye basumbirije ayivamo arayijugunya.

RDF yakoze ibishoboka ibotsa igitutu baradagadwa

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zamaraga kumenya aho aba barwanyi ba FDLR bihishe, zabarashe ku buryo bukomeye, bakwirwa imishwaro.

Umwe ati “Twari kumwe n’abayobozi twese turi igikundi. Twahagurutse twese twiruka, kandi urumva ntiwapfa kumanika amaboko abantu baje barasa utaranababona, njye nirutse ntarababona, sinabuze nk’ibilometero nka bibiri ngenda ntaranabakubita amaso ngo mbarebereho.”

Twageze hepfo amasasu atangira kuba menshi noneho ntangira kubona hirya no hino barasa, ukumva barasiye iriya bakongera iriya, tujya ahantu hanyura amazi mu mukorogero tuba ariho tumanuka. Tugeze epfo duhita duhura n’abandi basirikare baturasaho amasasu menshi tarakata dusubira inyuma.”

Mugenzi we ngo yahise ata imbunda ariruka, we yihisha hafi aho abanza kuruhuka n’impumu zibaye nyinshi.

Yakomeje ati “Ubwo abasirikare bagumya barasa, barekeraho kurasa bagumya baganirira haruguru yanjye. Nibwo nababwiye ngo njyewe ndaje nta gahunda mfite yo kubarasaho, bahita bambwira ngo imbunda yishyire hasi, mpita nyinshira hasi, ni ubwo buryo nafashwemo.”

Bati” Imana yari yatwemereye igihugu

Uyu murwanyi yakomeje ati “Umugambi twari dufite wari uwo gufata igihugu, kuko umuyobozi wacu yaratubwiraga ngo yarasenze Imana imubwira ko igihugu yakimuhaye.”

Ndayisaba Alex uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagali ka Migeshi, afite imyaka 23. Na we avuga ko yakoreraga i Kampala muri Uganda, ari naho yavuye yijejwe ko agiye kuyora zahabu i Walikale, agezeyo yinjizwa muri FDLR.

Ati “Bajyaga bapanga ibintu byo kujya mu Rwanda, ariko nabareba nkabona ibyo kujya mu Rwanda ntabwo byoroshye kuko babaga bafite imbunda ushobora kurasa isasu rimwe ikaba irapfuye ukayirambika hariya.”

Ubwo mbaho, kuko numvaga bashaka kumanukira mu bice by’iwacu, naravugaga nti ’Imana impaye nagera mu gace nzi, kuko bashakaga kumanukira Cyanika, nkavuga ngo nashaka uburyo mbaceremba kuko hariya ndahazi.”

Major Gavana (governor) ngo yabanyujije muri Bisate, nabwo ngo akababwira ko afite isezerano ry’Imana.

Ndayisaba yakomeje ati “Twanyuze hano, ariko bari bafite abanyamasengesho bagera muri batandatu, ubwo byagera nk’isaha bakajya gusenga, buri munsi rwose barasengaga nka kabiri, maze baravuga ngo ubwo ni ukugenda, ngo Imana yavuze ngo igihugu yakiduhaye.”

[Mbere yo kuza] Bajyaga bavuga ngo noneho kugerayo ni ugukubita utababarira, bakajya baririmba kariya karirimbo ka Theo (Bosebabireba). Nibwo hageze habura nk’icyumweru, badukuraho amatelefone ngo kuko dushobora gutanga amakuru ngo kuko hari umuntu bari kumwe afite telefoni atanga amakuru asanga babatangiriye. Bahita bazidukuraho, telefone baziduhereye aha haruguru.”

Yafashwe n’abakobwa ahunga RDF

Ndayisaba avuga ko mu bikorwa byose mu Kinigi, yari afite igisasu nta mbunda.

Ati “Mbona baraje baraturashe, ndiruka, njye niruka manuka ino hepfo kuko nari nzi ko niba ari mu Kinigi, mu Kinigi ndahazi ntabwo naburirayo. Ndagenda bararasa, nibwo naje ndi kwiruka nambaye imyenda ya gisirikare, nyikuramo ndayijugunya, n’agakapu k’amasasu nari mpetse nkajugunya iyo hirya aho nabonye bacukura umusenyi, mpita nza.”

Hari urugo nagezeho amasasu bari kurasa, ubwo bariya bahungu babiri barirutse mbajya inyuma ndi kubirukaho, tugeze nk’aha hepfo mbona barabarashe.”

Yahise akimirana asubira inyuma, yihisha mu cyobo ashaka n’ibyatsi ariyorosa, ariko abasirikare bakomeza kuvuga ko hanyuze umuntu, we ntibahita bamubona ariko bafata mugenzi we.

Yakomeje ati “Njya mu cyobo maramo nk’amasaha ane, nibwo haje umukecuru aza gusoroma ibidodoki by’imboga, nari nambaye agapira k’umutuku, sinzi ukuntu yarungurutsemo aba arambonye ariruka, yirutse mvayo, ndagenda ndamubwira ngo mukecukuru ihangane, njye nta kibazo.”

Yahise ambwira ngo zana irangamuntu, kandi irangamuntu ugera iriya bakazigukuraho. Nibwo nahise mvuga nti ’mukore icyo mushaka’. Yari afite abakobwa babiri, ubwo nshatse kwiruka mbonye ko mbiguyemo, baba baramfashe, baranzana mpura na polisi hariya.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nyuma yo kwica abarwanyi 19 ndetse batanu bagafatwa kubera ubufatanye n’abaturage, gushaka undi wese wabigizemo uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bikomeje, bidateze kurangirira ku kuvuga ko hari abapfuye cyangwa bafashwe.

CP Kabera yavuze ko umutekano mu Kinigi uhari, ku buryo imirimo yose yakomeje nk’ibisanzwe. Abaturage 14 baguye muri iki gitero bashyinguwe kuri iki Cyumweru.

Uburyo aba bantu binjiriye muri FDLR muri Uganda, bihura n’ibirego bimaze iminsi bigaragaza uburyo yahaye rugari ibikorwa by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni mu gihe raporo y’Umuryango w’abibumbye iheruka gukomoka ku mutwe uzwi nka P5, wahurije hamwe ibikorwa bya FDLR na RNC, kandi nawo ukura abarwanyi mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.













Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/10/2019
  • Hashize 5 years