Musanze: Umuntu ushatse kuvogera ahantu himikirwaga abami b’u Rwanda ahura n’ibibazo birimo no kubura ubuzima

  • Richard Salongo
  • 09/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

 Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka karere.Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu dusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu. Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.

Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo zo mu misozi miremire.

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse. Byiganjemo inyubako z’amahoteli acumbikira abashyitsi n’ibindi bikorwa bituma banyurwa no kukagenderera.

Uy’umunsi twabahitiye mo Ahantu himikirwaga abami b’u Rwanda hitwa i Buhanga cyangwa mu Ruhondohondo Bivugwa ko Umuntu ushatse kuvogera aho hantu himikirwaga abami b’u Rwanda ahura n’ibibazo birimo no kubura ubuzima

Ahantu himikirwaga abami b’u Rwanda hitwa i Buhanga cyangwa mu Ruhondohondo , abantu bahatemberera batangazwa n’uburyo aho hantu hafite amateka akomeye ndetse acyubashywe n’abahaturiye.

Aha hantu hazwi nk’igice cya parike y’ibirunga n’ubwo bitegeranye, hagaragara ibihuru, ibiti n’ibindi bimera byose bifite amateka yihariye kuko byose byabaga bifite umurimo mu mihango yo kwimika abami b’u Rwanda.

Amwe muri aya mateka ni nko kuba umuntu ushatse kuvogera urusobe rw’ibinyabuzima bigize aka gace ahura n’ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubuzima, nk’uko byemezwa , na’bakavukire b’aka gace umwe mu ribo akaba ashinzwe gusobanurira abantu bahasura.

Yagize Ati: “Mu 1977 umugabo witwa Ntumira yaje gutema iki giti ashaka kubazamo umuvure, bukeye bwaho arapfa ndetse n’abagerageje kumutwaza uwo muvure biba ngombwa ko babaha amasubyo ngo nabo batazapfa”.

Avuga ko ubwo uwo muvure wuzuraga yahamagaye abantu ngo bawumutwaze, bamaze kuwuvana ku butaka uhita ushwanyuka. Ngo byabaye ngombwa ko abiru babiri bitwaga Nkomayombi na Semahomvu aribo batanga umuti ngo abo bantu bakurwego ikosa ryo gusagarira icyo kigabiro.

Uyu musaza avuga ko iriba rya Nkotsi na Bikara ariryo riba buri mwami w’u Rwanda yagomba kwiyuhagira; kuko abiru bavomaga amazi yaryo bakayamusangisha mu cyuhagiriro bigasa nko kubatizwa ko abaye umwami w’u Rwanda.

Iri riba kandi ngo naryo rifite amateka, kuko uwashatse kurisagarira nawe yaburiwe irengero hamwe n’umuryango we, nk’uko byemezwa na Hategekimana.

Ati: “Mu 1988 hari umu burugumesitiri witwaga Nkikabahizi Donath washatse ko amazi y’iri riba bayakamya ngo babone isoko bityo bakore robine, nyuma yo kugerageza amazi ntakagabanuke inzoka enye zagiye kuri komine zimara iminsi irindwi zarabujije burugumesitiri kujya mu biro, ku munsi wa munani aburirwa irengero n’umuryango we”.

Buhande yanatuwemo n’umwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga, yagizwe Parike isurwa na ba mukerarugendo, ikaba ibonekamo amateka ataboneka henshi ku isi, nk’igiti cyakuze gisobekeranye mo ibiti bitatu birimo umuvumu, umusando n’igihondohondo, bigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu Rwanda hari ahantu Nyaburanga henshi ho gusura; gusa abantu benshi bibanda ku gusuga Ingagi. dore ahandi hantu Nyaburanga icumi hasurwa

1. Gusura Pariki ya Nyungwe irimo amako menshi y’Inkende, Gusura pariki y’ Akagera

2. Kujya kurira ibirunga Mu Rwanda habarizwa umusozi wa gatanu murermure muri Afurika,cyangwa Gukora Siporo y’Amagare yo Misozi y’u Rwanda

3. Gusura Ingoro y’ umwami, i Nyanza.

4. Gusura ibyiza by’Umuco Nyarwanda mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru mu Kigo Ndangamuco Iby’ Iwacu.

5. Gusura Urwibutso rwa Jenocide ahantu hatandukanye nka: Urwibutso rwa Kigali, Urwibutso rw’ I Murambi , Urwibutso rw’i Nyanza Kicukiro; n’ Urwibutso rw’I Ntarama.

6. Gusura ibiyaga bitandukanye n’ibihakorerwa cyane cyane Ikiyaga cya Kivu.

7. Gukora siporo nyinshi zikorerwa mu biyaga binini izi zikaba zakorerwa ku Kiyaga cya Kivu

8. Kuruhukira ku kiyaga cya Muhazi kuri kilometer 60 uvuye i Kigali

9. Gusura no gutembera umujyi wa Kigali, no kumenya amateka yawo ukoresheje imodoka ya Bisi

10. Gusura Pariki ya Nyungwe cyane cyane amasumo y’amazi ndetse n’Indabo z’amoko menshi zihaboneka

Kuva mu myaka itatu ishize, Musanze yateye imbere mu bikorwa remezo birimo imihanda [aka karere kabarizwamo imihanda ya kaburimbo y’ibilometero bisaga 80], amahoteli n’inyubako z’ubucuruzi [nk’isoko rya kijyambere] n’izo kubamo ziganjemo amagorofa.

Mu gukomeza kuresha abakerarugendo, i Musanze harateganywa no kubakwa ikiyaga cy’igikorano, aho bashobora gutemberera nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga.

Ibi bikorwa biri mu bizafasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.

  • Richard Salongo
  • 09/07/2021
  • Hashize 3 years