Musanze: Umukobwa w’imyaka 17 Ararega umuyobozi mu kagali kumutera inda akanamwihakana

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years

Umukobwa w’imyaka 17, wo mu karere ka Gisagara, arashinja umwe mu bakozi b’akagari ka Birira mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze kumutera inda akamwihakana.

Uwo mukobwa wazindukiye ku biro by’akarere ka Musanze kuri uyu wa mbere, tariki 11 Gashyantare 2019 n’uruhinja rw’ibyumweru bitatu, yasabye ubuyobozi bw’akarere kumufasha byakwanga akabasigira umwana wabo.

Avuga ko yatewe inda afite imyaka 16, ashutswe n’umukozi w’akagari ka Birira (SEDO), ubwo ngo yajyaga kumumesera imyenda bakajya banaryamana.

Agira ati “Uwo musore twamenyanye tubana mu gipangu kimwe nkajya mumesera imyenda akampa amafaranga ariko tukanaryamana, ntabwo yamfashe ku ngufu twabaga twabyumvikanyeho”.

Uwo mukobwa wakoraga akazi ko mu rugo, avuga ko yamaze kumenya ko atwite abibwiye uwo muhungu baryamanaga ngo amutera utwatsi, aramwihakana ahita yimukira n’ahantu hatazwi.

Agira ati“Nkimara kumenya ko ntwite narabimubwiye ahita anyihakana ndetse arimuka, nyuma njya mu buyobozi, mbanza mu mudugudu biranga ngeze mu murenge naho bansaba kubanza gushaka ibyangombwa kandi nta bushobozi bwo kubona itike ingeza iwacu i Gisagara none umwana muzaniye Visi Meya, nibatamfasha ndamubasigira”.

Uwo mukobwa avuga ko abayeho mu buzima bubi kuko ngo nabo yakoreraga mu rugo bamaze kumenya ko atwite baramwirukana acumbikirwa n’umugira neza.

Nyuma yo kumva ikibazo cye, Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yamugiriye inama yo kubanza kujya mu karere avukamo agahabwa icyangombwa kigaragaza imyaka ye, dore ko nta cyangombwa na kimwe agira kimuranga.

Visi Meya Uwamariya, yavuze ko mu gihe icyangombwa cy’uwo mukobwa cyaba kibonetse byakorohereza inkiko gukurikirana ikibazo cye.

Agira ati“Ntabwo twarebera ku jisho gusa ngo tumenye imyaka afite kuko nta cyangombwa afite kibigaragaza, tugiye kumufasha kugera iwabo i Gisagara ashake icyemezo kigaragaza igihe yavukiye ibindi tubiharire ubutabera”.

Akomeza agira ati“Ntabwo twamutererana nubwo atavuka muri aka karere ariko ni umunyarwanda agomba kwitabwaho, akeneye ubufasha bwihutirwa hagamijwe kurengera n’ubuzima bw’umwana yonsa, turavugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bamushakire ibyangombwa dukomeze tumukurikiranire hafi”.



Uyu mwana w’imyaka 17 ngo agiye gufashwa kugera iwabo muri Gisagara abanze ahabwe icyemeza imyaka ye

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years