Musanze : Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka Gereza

  • admin
  • 12/03/2017
  • Hashize 8 years
Image

Mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017, umugororwa wari ufungiwe muri gereza ya Musanze iherereye mu karere ka Musanze, yarasiwe muri iyi gereza nyuma y’uko yashakaga gutoroka nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda.

Uyu mugororwa w’imyaka 27 y’amavuko witwa Niyitegeka Emmanuel, yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu azira icyaha cyo konona imyaka ku bushake, akaba akomoka mu karere ka Gakenke ariko yarangirizaga igihano cye muri iyi gereza ya Musanze.

CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Niyitegeka yari amaze gufungwa amezi atatu, bivuga ko yari asigaje umwaka n’amezi atatu agafungurwa.

CIP Sengabo Hillary ati: “Uwo mugororwa witwa Niyitegeka Emmanuel w’imyaka 27, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe yashatse gutoroka yuriye gereza, hanyuma amaze kuyurira arirukanka abacungagereza baramurasa ahita yitaba Imana. Yari afite igihano cy’umwaka umwe n’igice, ku cyaha cyo konona imyaka ku bushake, hanyuma yari amaze nk’amezi atatu muri gereza.”

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 12/03/2017
  • Hashize 8 years