Musanze: Umubyeyi yiciwe mu bitaro ahetse umwana

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza, mukarere ka Musanze basanze hapfiriye umuntu hafi y’ubusitani bwabyo. Uy’umuntu akaba yitwa Mukandoli Clemantine yari ahetse umwana w’imyaka 2.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye itangazamakuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza.Ndetse ngo mu gitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo.Ati: “ Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.Umwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize.

Abaturage babwiye Umunyamakuru ko babonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years