Musanze: Ubuyobozi bw’akarere bugiye kurushaho kubungabunga amateka ya Jenoside
- 06/04/2017
- Hashize 8 years
Mu bihe bitandukanye mu karere ka Musanze hakunze kugaragara abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwemeza ko ibyo bikorwa byakunze kuharangwa bitewe n’uko aka karere gakomokamo abagize uruhare mu gutegura iyo jenoside no kuyishyira mu bikorwa bari bakomeye, bahungiye hafi y’ako bagakorana bya hafi n’imiryango yabo yari yarahasigaye.
ibi byatumaga aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu gupfobya jenoside, ariko ngo kagiye gakora byinshi bigamije gutuma iyo ngengabitekerezo irandurwa muri ako karere.
Umuyobozi w’aka karere Habyarimana Jean Damascene asobanura impamvu aka karere kakunze kurangwamo iyi ngengabitekerezo.
Ati “ Kuba akarere kari kari ku isonga mu gihugu mu kugaragaza icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside byari bifitwemo uruhare n’abamwe bari muri Congo Kinshasa kandi ko hariyo benshi bagize uruhare muri Jenoside, abo bantu baka baragiranaga ubufatanye n’abamwe mu miryango yabo ituye inaha, ndetse n’ubuyobozi butuzuzaga ibisabwa byose mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Uwamariya Marie Claire, yabwiye abanyamakuru bari gufashwa n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru(MHC) kureba uko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yashyizwe mu bikorwa muri ako karere yavuze ko abarokotse Jenoside bo muri aka karere bakunze kunenga uburyo ibimenyetso bya jenoside bibungabunzwe.
ati “ By’umwihariko hano kuri uru rwibutso rwa Muhoza hashyinguwemo Abatutsi bazize Jenoside muri 1994 ariko kandi hakaba hari n’abandi bari bashyinguyemo, bari barokotse jenoside , nyuma baza kwincwa n’ abacengezi . Iyo ngingo na yo yiyongera ku gutuma twarazaga ku isonga ku kibazo cyo guhembera ingengabitekerezo.”
Umuyobozi w’aka karere Habyarimana Jean Damascene
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene agaragaza kandi ko kuba inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi eshatu ziri mu Karere ka Musanze zitarabungabungwaga nk’uko bikwiye, na byo byari mu byatuma ak’akarere gashyirwa ku isonga mu kugaragaza ibikorwa bihembera iyo ngengabitekerezo.
Ati “Nkuko munabizi kugeza uyu munsi Akarere ka Musanze nta rwibutso dufite rwo ku rwego rw’akarere; inzibutso zose dufite yaba Urwibutso rwa Muhoza, yaba urwa Kinigi ndetse n’urwa Busogo nta rwibutso na rumwe dufite ruri ku rwego rw’akarere, icyo na cyo kiri muri ya ngingo navuze yatumaga habaho guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside .”
Uyu muyobozi kandi agaruka ku rwibutso rwa Muhoza rwanezwe kenshi n’abarokotse Jenoside bafite ababo baruruhukiyemo, akemeza ko icyo kibazo batangiye kugikemura.
kuri ubu hatangiye kuvangurwa imibiri y’abatutsi bazize jenoside n’abayirokotse bishwe nyuma n’abacengezi.
yanavuze ko bari muri gahunda yo kubaka urwibutso rwp ku rwego rw’akarere ruzaruhukiramo imibiri y’abavukijwe ubuzima bwabo muri jenoside.
Ati “Turi muri gahunda yo kunoza inzibutso kuko n’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bazimurwa ubwo tuzaba twujuje urwibutso rwa Busogo ruzaba ruri ku rwego rw’akarere nk’uko biteganywa. Ibyo nabyo bizacyemura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya joneside kuko ubwabyo byatumaga tuza ku isonga y’ingebitekerezo ya jenoside.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Uwamariya Marie Claire
Uyu muyobozi atangaza kandi ko ako karere kamaze kwemeza ahagomba kubakwa urwo rwibutso ruzaba rwujuje ibyangombwa byose bisabwa, ku buryo ibyemejwe ko bigomba gukorwa .
Aba bayobozi kandi ngo biyemeje kurushaho kwegera abaturage babasobanurira gahunda zose zashyizweho na Leta zigamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge harimo gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hitabwa by’umwihariko ku rubyiruko, akaba ngo ari gahunda zishyirwa mu bikorwa binyuze mu bikorwa by’itorero no mu nama abayobozi bagirana n’abaturage.
Habyarimana ati “Uyu munsi turimo turagerageza kugira ngo tube twagira urwibutso ruri ku rwego rw’akarere; ubu twararangije no guhitamo aho tuzarushyira, twahisemo kwagura Urwibutso rwa Busogo kuko ari ho twabonye hari ubutaka bunini kandi ikindi aho twakorera kwagura urwibutso nta bikorwa remezo byatuzitira cyane mugutanga ingurane z’abaruturiye.”
Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye y’aka karere bavuga ko aho batuye babona nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikirangwa aho batuye, ariko hakaba n’abavuga ko ibikorwa byo kuyihembera bigenda bigabanuka, dore ko mbere ngo byakundaga kugaragara mu gihe cyo kwibuka.
Aba baturage bahuriza ku mvugo yuko nyuma yo kubona ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda biyemeje kunga ubumwe bamaganira kure ibintu byose biyiganishaho byakongera kubacamo ibice nk’uko byagenze.
Umuyobozi uhagarariye abacuruzi bo mu Murenge wa Kinigi, Aimable Hashakimana Mwambutsa , yavuze ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu baturage kuko ngo bayiranduranye n’imizi yayo.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi nta n’umwe itagizeho ingaruka. Isomo twakuyemo ni ukubakira ku bunyarwanda n’ ubutore twatojwe na Guverinoma y’ubumwe twirinda icyakongera kuducamo ibice, ntidushaka ko Jenoside yongera kuba mu Rwanda rwacu, nk’abaturage ntidushobora kubyemera; ni yo mpamvu uwari we wese washaka kuducamo ibice nta mwanya afite ahubwo twamurwanya twivuye inyuma twese icyarimwe.”
Umuyobozi uhagarariye abacuruzi bo mu Murenge wa Kinigi, Aimable Hashakimana Mwambutsa
Ibyaha byo gupfobya no guhakana ingengabitekerezo ya Jenoside bikunze kugaragara mu gihe cy’icyunamo, ikibazo cyahagurukiwe nyuma yuko iki kibazo kigaragaye no ku rubyiruko rurimo n’urwavutse nyuma ya jenoside.
Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw