Musanze: Ubu barishimira ko bubakiwe urwibutso Nyuma yo kumara igihe kinini ntarwo bagira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Musanze, nyuma yo kumara igihe kinini bifuza kubakirwa urwibutso rugezweho, ubu barishimira ko bubakiwe urwibutso rugezweho rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw.

Ni urwibutso rwubatswe mu cyahoze ari court d’Appel ya Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi bari barahahungiye bizeye umutekano mu nzu y’ubutabera ariko siko byagenze.

Mu cyahoze ari court d’Appel ya Ruhengeri niho hubatswe urwibutso rugezweho rw’karere ka Musanze. 

Ni iby’ishimo byinshi ku barokotse Jenoside ya korewe Abatutsi bafite ababo batari bashyinguye neza, mu rwibutso rwa Muhoza bavuga ko uru rwibutso rushya ruje ari igisubizo.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Hamza Iddi avuga ko uru rwibutso ruje ari igisubizo mu gushyingura neza imibiri isaga 800 yari mu rwibutso rwa Muhoza rutari rubungabunzwe neza.

Imirimo yo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside ya korewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze igeze 100%, biteganyijwe ko ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na Ibuka bakira by’agateganyo uru rwibutso kuri uyu wa Gatatu. 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko urwibutso rwubatswe ku buryo bugezweho ibizafasha mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rufite ubushobozi bwo kubungabunga imibiri isaga ibihumbi 20, ni urwibutso rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni 600 Frw, gutangira kwimuriramo imibiri biteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/02/2022
  • Hashize 2 years