Musanze: Abagore bishimiye bidasanzwe amazu bubakiwe yo kuririramo ngo bashire impumpu

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years

Abagore bo mu Karere ka Musanze bafite ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo zabo, ku buryo bashyiriweho inzu ebyiri bajya kuririramo bakanagirwa inama ku bibazo baba bahuye nabyo.

Mu murenge wa Gacaca n’uwa Rwaza, hari inzu abagore bafite ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango bajya kuruhukiramo bakarira bakaganirizwa, bakaryama bakaruhuka bakabona gutaha, abafite ibibazo bikomeye inzego z’ibanze zikabafasha kubikemura, ibidahise bakabigeza mu zindi nzego.

Ubuhamya bwa bamwe mu bagore bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze bwumvikanamo ishimwe rikomeye kubera inzu bajya kuririramo bigaturisha imitima yabo, kubera ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango.

Nyirahategekimana Rose yagize ati “Najyaga ngirana ibibazo n’umugabo wanjye umutima ukabyimba nkumva ngiye guturika nkananirwa no kurira, ariko ubu nsigaye njya mu Murenge wa Gacaca mu nzu ubuyobozi bwadushyiriyeho, mvayo numva naruhutse.”

Undi mugore wo mu Murenge wa Rwaza utifuje ko izina rye ritangazwa we yagize ati “Iyo ugeze muri iyo nzu uhasanga abagore bahuguwe bakakwakira neza bakakuganiriza, ukarira bakaguhanagura bakakwereka igitanda ukaryama ku buryo uhava wumva waruhutse.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko inzu abagore bajya kuririramo yagiye ikemura ibibazo bitandukanye by’amakimbirane yo mu muryango.

Yagize ati “Akarere ka Musanze kabaswe n’ubuharike aho usanga umugabo umwe afite abagore bagera kuri bane, bigatuma hahora ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango.”

Ku bufatanye na Rwanda Women Network bakodesheje inzu mu Murenge wa Gacaca, tugiramo icyumba aho umugore wakorewe ihohoterwa mu rugo aza akagira ahantu aruhukira, akarira igihe agifite iryo hungabana, haba igitanda akaryama hakaba hari n’abantu bo kumutega amatwi.”

Muri iyo nzu haba hari abagore n’abagabo bahoze bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye bakaza kuyakemura, bagira inama umugore uje abagana afite ikibazo nk’icyo bari bafite bakamukomeza.

Uwamariya yakomeje ati “Akarere ka Musanze tugira imirenge 15. Nubwo uyu mushinga wakoreye mu Murenge wa Gacaca ndetse na Rwaza ugiye kurangira, twifuje ko twasigarana inzu iri mu murenge wa Rwaza ikazajya ikomeza kwakira abagore bafite ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo zabo bakabona aho baruhukira.”

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu bihangayikishije inzego zitandukanye, dore ko gikomeje no guhitana ubuzima bw’abashakanye.

Mu kwezi kumwe kwa Mata 2018, abagore bane bishwe n’abagabo babo mu gihe abagore batatu nabo bishe abagabo babo, abana babiri bica ababyeyi babo.


Aya niyo mazu bashyiriweho ngo bajye baririramo kugira ngo bakire impumpu baterwa n’ibibazo byo mu ngo biterwa ahanini n’abagabo

Ubwanditsi MUHABURA

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years