Musanze: Abagore batatu bafatanwe magendu n’ ibiyobyabwenge
- 26/11/2016
- Hashize 8 years
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze ku wa 23 Ugushyingo yafatanye abagore batatu magendu n’inzoga zitemewe mu Rwanda.
Abafashwe ni Diane Uwineza, Solange Nyiramagaju na Chantal Nyiranzira. Bafatiwe mu murenge wa Musanze bafite amacupa 291 y’amavuta y’ubwoko butandukanye akoreshwa mu guteka, ibibiriti 1700 n’amapaki 264 y’inzoga z’amoko atandukanye zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.
Abo bagore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza; ndetse n’ibyo bafatanwe ni ho bibitse.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yavuze ko aba bagore ari bamwe mu bagize udutsiko tw’abakora magendu bakanatunda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Blue Sky, Kitoko na Kanyanga bavana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Yagize ati:” Abatunda ibiyobyabwenge n’abakora magendu baragirwa inama yo kubireka kuko isaha iyo ari yo yose bafatwa kubera ko inzira babicishamo babivanye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda turazizi, ariko tuzakomeza ubukangurambaga bwo kubirwanya twereka abantu ingaruka zabyo.“
CIP Kabandana yashimye kandi abaturage ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma hafatwa abakoze ibinyuranyije n’amategeko, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.via:RNP
Yanditswe na Niyomugabo/Muahabura/rw