Musanze: Abagizi ba nabi bari bambuye umuturage moto bafashwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yagaruye moto y’uwitwa Bizimana Jean Paul ufite imyaka 33, Bizimana yari yambuwe moto n’itsinda ry’abantu barimo uwitwa Tuyizere Alexandre w’imyaka 20. Tuyizere yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, Umudugudu wa Kavumu akaba yari yabitse iyo moto mu rugo rw’uwitwa Nabana Florence, uyu nawe yahise afatwa na Polisi.
Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police(CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Gicurasi saa moya Bizimana yari ajyanye umugenzi mu Murenge wa Cyuve mu kagari ka Karwasa ageze aho yagombaga kumusiga yarahagaze abantu bahita bamwambura moto na Telefoni.
Ati” Bizimana avuga ko yageze mu Mudugudu wa Kavumu aho yari ajyanye umugenzi ahagaze ngo amukureho abona haje itsinda ry’abantu bamukubita hasi babanza kumwambura telefoni bahita banatwara Moto. Muri abo bantu Bizimana yabashije kumenyamo Tuyizere Alexandre.”
CIP Kayitesi akomeza avuga ko ibyo bikimara kuba abaturage batanze amakuru ndetse na Bizimana arayatanga. Hatangiye gushakishwa uwo Tuyizere amaze gufatwa yahise yerekana aho yahishe moto.
Ati” Abapolisi bagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage n’aya Bizimana batangira gushakisha Tuyizere. Tariki ya 30 Gicurasi Tuyizere yarafashwe ahita ajya kwerekana aho yahishe moto, abapolisi bayisanze mu rugo rwa Nabana Florence, uyu nawe yahise afatwa.”
CIP Kayitesi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye umwe mu bacyekwaho kwambura Bizimana afatwa. Bizimana amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yihutiye kumushakira abacyekwaho icyaha ndetse na moto ye ikaboneka.
Tuyizere na Nabana bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’abandi bafatanyije na Tuyizere kwambura Bizimana ndetse banatange telefoni ye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Nabana Florence wasangaywe Moto mu nzu ye ariho Tuyizere na bagenzi be bari bayihishe.