’Muri Kigali nshya nta kujenjeka’-Minisitiri Shyaka abwira abatorewe kuyobora umujyi wa Kigali

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abayobozi batorewe kuyobora umujyi wa Kigali bafite ubunararibonye mu miyoborere kuko harimo n’abafite impamyabushobozi zo mu rwego rwo hejuru,bityo ko kuba ari ikipe ikomeye igomba kwitega imirimo ikomeye.

Ibi Minisitiri Prof Shyaka yabitangaje nyuma y’amatora y’abagize njyanama y’umujyi wa Kigali ndetse n’umuyobozi wawo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko ibyavuye mu matora bishimishije kuko nko mu nama njyanama harimo abafite ‘doctorat’ batatu, ba enjeniyeri n’abandi bahanga mu nzego zitandukanye.

Ati “Urwo ruhurirane rw’ubushobozi rugiye kutwihutishiriza Kigali, muri Kigali nshya nta kujenjeka. Icyo nshaka kuvuga ni uko tubonye ikipe ikomeye, ariko n’imirimo iyitegereje irakomeye.”

Yavuze ko uyu mujyi wihuta, ari nayo mpamvu n’ubuyobozi bugomba kugendana nayo. Yashimiye kandi ubuyobozi burimo inama njyanama zicyuye igihe, zagiye zitera ingabo mu bitugu amavugurura arimo gukorwa mu miyoborere y’Umujyi wa Kigali.

Meya mushya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye abamutoye ku cyizere bamugiriye hamwe na bagenzi be bazafatanya.

Ati “Umujyi wa Kigali ufite inshingano zikomeye ariko zishoboka, nibaza ko ibyo tubizi ko tugomba kwihuta mu iterambere, bikaba bisaba ingufu, umurava, ubwitange, ubushishozi ndetse no gushyira hamwe imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ndemeza ko ninshyira hamwe imbaraga zanjye bwite n’iza ba Visi Meya ndetse tugatega amatwi inama njyanama, tugashyira mu bikorwa icyerekezo dufite mu nyandiko zose za guverinoma guhera kuri porogaramu y’imyaka irindwi, ndemeranya n’umutima wanjye ko bizashoboka.”

Yasabye abakozi basanzwe mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abo basimbuye, kubagaragariza ubufatanye kugira ngo inshingano z’umujyi zigerweho.

Naho Bayisenge Jeannette watorewe kuyobora Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, yashimiye Perezida Kagame wamugize umujyanama ndetse na bagenzi be bamutoye ngo abayobore.

Yakomeje ati “Abo dusimbuye hari byinshi bakoze twizera kubakiraho tugakomeza gutera imbere. Barahari, tuzakomeza gufatanya.”

Yijeje abamugiriye icyizere ko azakora ibiri mu bushobozi bwe kugira ngo inama njyanama yuzuze inshingano zayo nk’uko ziteganywa n’itegeko.

Dr. Ernest Nsabimana yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, n’amajwi 73.Ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage hatowe Umutoni Gatsinzi Nadine n’amajwi 66.Uyu kandi akaba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).

JPEG - 267.7 kb
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko uruhurirane rw’ubushobozi bwa bamwe mu batowe rugiye kutwihutishiriza Kigali
JPEG - 296.2 kb
Pudence Rubingisa, yashimiye abamutoye ku cyizere bamugiriye hamwe na bagenzi be bazafatanya
JPEG - 267.2 kb
Bayisenge Jeannette watorewe kuyobora Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years