Muri Gereza ya Huye hafashwe n’inkongi Polisi iratabara

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’amagereza mu Rwanda ngo Mu masaa yine z’ijoro yo kuri uyu wa 28 Mutarama, ahakorerwa amasabune muri Gereza ya Huye hafashwe n’inkongi, Polisi itabara bwangu harazimya

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda,Yavuze ko iyi nkongi yangije ibisafuriya bitekerwamo amamesa yifashishwa mu gukora amasabune, hamwe n’igisenge cy’inzu ibyo bisafuriya byabagamo.

Kizimyamoto yatabaye ibindi bice by’iyi nzu bitarashya, ni ukuvuga ahabikwa amasabune yamaze gukorwa hamwe n’ibindi bikoresho, ndetse n’ahakorerwa za muvero.

Naho ku bijyanye n’impamvu y’iyi nkongi, uyu muvugizi avuga ko batarayimenya. Icyakora ngo kugeza ubu barakeka ko ishobora kuba yatewe na gaz bifashisha mu gucanira amamesa mu gihe cyo gukora amasabune.

Gereza ya Huye

Chief editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe