Muri banini bangana iki ku buryo mu muhanda wa metero 6 z’ubugari moto imwe ituruka mu ruhande rwayo ikagongana n’indi-CP Mujiji

  • admin
  • 21/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji yabwiye abamotari bakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, bari bateraniye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ku wa 19 Nzeri 2019 ko hari ibintu Polisi idashobora kwihanganira.

CP Mujiji ari kumwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO),Ngarambe Daniel , ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, yibukije aba bamotari ko umwuga bakora ubatunze kandi ufitiye n’Abanyarwanda akamaro ariko ko bidakwiye ko bawukoresha nabi bigatuma uvutsa abantu ubuzima.Yabwiye aba bamotari ko impanuka nyinshi zikorerwa mu muhanda akenshi bazigiramo uruhare runini, abasaba guhindura imyumvire.

CP Mujiji yakomeje asaba abamotari kuba igisubizo aho gukomeza kuba ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda. Yakomoje ku bamotari babiri baherutse kugongana ubwabo ari nijoro kandi bari mu muhanda bonyine bisanzuye. Ibi bintu asanga ahanini bituruka ku burangare n’imyumvire mibi ya bamwe mu bamotari.

Yagize ati: “Muri banini bangana iki ku buryo mu muhanda wa metero 6 z’ubugari, moto imwe ituruka mu ruhande rwayo ikagongana n’indi kandi ari bonyine mu muhanda? Ikintu cyitwa impanuka mubishatse mwazigabanya mu buryo bufatika cyane.”

Yakomeje avuga ko hagomba gushakwa umuti wo kugabanya impanuka zo mu muhanda, avuga ko uwo muti udahenze ko icya mbere ari uko buri mumotari ikibazo yakigira icye akumva ko mu gihe ari mu muhanda akwiye kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka.

CP Mujiji yabwiye aba bamotari ko hari ibyo bakora bikihanganirwa, ariko ko ubu bigeze aho kutihanganirwa.

Ati “Kuko kubona umumotari afata ikirango cya moto ye (Plaque) akagihindura, byarenze aho bireba Polisi yonyine ahubwo byafashe urundi rwego, abantu nk’aba bari mu cyiciro cy’abanyabyaha bo mu rwego rwo hejuru.”

CP Mujiji yavuze ko bene aba bantu nta kindi bakwiye uretse kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bagatangira bundi bushya kandi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nyuma yo kubaganiriza no kubagira inama yo kwirinda amakosa bakorera mu muhanda, ubuyobozi bw’abamotari bwabahaye imyenda yo kwambara mu kazi mu rwego rwo kurwanya abakoraga ibyaha bakiruka bagacika. Ni mugihe uyu mwambaro mushya bahawe uriho nimero ziri mu ikoranabuhanga rigaragaza imyirondoro ya nyiri Moto.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ababiyitiriraga ari yo mpamvu buri mu motari wese ufite aho abarizwa muri koperative zabo, agomba kuba yambaye umwenda wabugenewe ndetse na moto ye ikaba iteye irangi ryemejwe.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/09/2019
  • Hashize 5 years