Mureshyankwano yagaye uruhare rwa bamwe mu bagore bagize muri Jenoside

  • admin
  • 14/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yagaye uruhare rwa bamwe mu bagore bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo byagarutsweho ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi hamwe mu hatangiwe ubuhamya budasanzwe bw’uburyo abana b’abahungu bo mu mirenge ya Nyamiyaga na Nyarubaka bibasiwe cyane kuko ari hamwe mu havukaga Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema.

Mureshyankwano wari witabiriye uwo muhango amaze gutega amatwi ubuhamya yagaye bikomeye abagore bijanditse muri Jenoside kuko bihabanye n’agaciro umugore afite mu muryango ndetse n’akamaro ke nk’umuntu ubyara.

Agira ati “ Nyuma yo kumva ibyo umugore wavuzwe mu buhamya yagiye akorera abana b’abahungu mu mirenge yavuzwe, ndagaya cyane uwo mugore ntakavugwe mu gihugu, umugore usiga abana be akajya kujishura ab’abandi babyeyi ngo bicwe”.

Mureshyankwano kandi yanagaye ubuyobozi bubi bwabayeho bwanganishije Abanyarwanda bukababibamo imbuto mbi yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyo kimwe n’Abanyarwanda bitabiriye gushyira mu bikorwa Jenoside. Atangaza ko hari Abanyarwanda bamwe bari bisanganiwe ubugome bamara guhabwa inyigisho mbi bakihutira vuba kuzishyira mu bikorwa bica bagenzi babo.

Ashimangira agaciro ko kwibuka, Mureshyankwano avuga ko uwo mwanya ufasha abantu kwiyubaka, ukabigisha, ashimira ababigiramo uruhare ngo bikorwe neza.

Agira ati “ Kwibuka abacu bihabwe agaciro na buri wese dufatanyije, tubyitabire nk’uko duherekezwa iyo tugiye gushyingura abantu bacu mu bihe bisanzwe iyo twapfushije, kandi mureke ababuze ababo mu gihe cya Jenoside batabonye uburyo bwo kubashyingura mu cyubahiro babikore nk’uko bigomba, mubaherekeze nk’uko no mu rupfu rusanzwe twifuza guherekezwa”.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, avuga ko Jenoside muri Kamonyi yagize umwihariko udasanzwe kuko mu cyahoze ari Komini Taba hayoborwaga na Akayezu Jean Paul wanakatiwe ku nshuro ya mbere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kubera uruhare rwe muri Jenoside.


Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana J Damascene, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano M. Rose, Meya wa Kamonyi Kayitesi Alice n’umwe mu bahagarariye Ingabo

Murenzi atangaza ko mu mirenge ya Nyamiyaga na Rugalika hiciwe abana b’abahungu basaga 100 ndetse asaba Leta ko yashyira ibimenyetso bya Jenoside hamwe mu bice byagiye bivanwamo imibiri y’abazize Jenoside.

Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 25 yavanywe mu mirenge ya Ngamba, Rukoma, Gacurabwenge, Rugalika yashyizwe hamwe n’indi 47 384 yari isanzwe mu rwibutso yavanywe mu mirenge 7 muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.

Chief editor

  • admin
  • 14/05/2018
  • Hashize 6 years