Murangwa yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga arega ingingo z’itegeko rigenga ubutaka zihabanye n’itegeko nshinga

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’itegeko nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye urukiko rw’ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru rukiko rw’ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019. Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’urukiko rw’ikirenga na buri munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years