Munyakazi Sadate yahagaritse inzego zose za Rayon Sports

  • admin
  • 10/08/2020
  • Hashize 4 years

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashyize ahagaragara urwandiko rugaragaza ko inzego zose z’Umuryango wa Rayon Sports zihagaritswe uretse Komite nyobozi gusa.

Muri iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Munyakazi agaragaza ko ashingiye ku ibaruwa yandikiwe n’Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) tariki 07 Kanama 2020, imusaba guharika inzego zose z’Umuryango wa Rayon Sports, amenyesheje abari bagize izindi nzego z’Umuryango ko zibaye zihagaritswe kubera igikorwa cyo kunononsora amategeko shingiro kizarangira akaba ari bwo hajyaho inzego zijyanye n’ayo mategeko.

Muri izi nzego harimo komite y’abafana, akanama ngishwanama, Komite y’imena igizwe n’abayoboye ikipe ya Rayon Sports n’izindi.


Iyi baruwa ije nyuma y’aho tariki 08 Kanama 2020 itsinda y’abafana ba Rayon Sports bagera kuri 27 barimo abahoze bayiyobora bandikiye Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe.

Mu yindi baruwa yandikiwe by’umwihariko iri tsinda, Munyagakazi Sadate yagaragaje ko inama y’inteko rusange idasanzwe basabye idashobora gutumizwa kuko uretse Komite Nyobozi, izindi nzego zose zabaye zihagaritswe. Akaba yabasabye guhita bahagarika ibikorwa byose bakoraga mu zina ry’Umuryango wa Rayon Sports.

Munyakazi Sadate yagiye ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 asimbuye Muvunyi Paul wari umaze guhesha iyi kipe ya Rayon Sports igikombe cya shampiyona ya 2018-2019.



MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 10/08/2020
  • Hashize 4 years