Mungire Inama: Umugabo wange afite akabazo mu gutera akabariro kandi mbona mbimubwiye yabyakira nabi

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years

Mu mezi atandatu maze nshakanye n’uwo nari narihebeye, nahuye n’ikibazo gikomeye kandi bigoye kubaba nacyo. Umugabo wange ntanshimisha mu gutera akabariro, cyane ko yaba nge ndetse nawe nta n’umwe w’igeze akora imibonano-mpuzabitsina mbere yo gushakana, mpora nibaza uko yabyakira ndamutse mubwiyeko imyitwarire ye mu gitanda itanyura.

Ndi mugore w’imyaka 24 y’amavuko, mvuka mu karere ka Nyarugenge, nta mwana mfite, mfite umugabo tumaranye amezi atandatu dushakanye, nashakanye n’umusore twakundanye cy’ imyaka isaga ibiri.

Kuko namukundaga nawe akankunda ntitwigeze dukora imibonano-mpuzabitsina na rimwe, none aho tubaniye nasanze atazi gutera akabariro. Ikbazo nibaza ni uburyo yakiyakira ndamutse muhishuriye ko adashoboye muri icyo gikorwa. Nkeka ko yambaza ndikumugereranya na nde.

Nta wundi mugabo turaryamana kugeza ubu, nta n’ubwo mbabazwa n’uburyo abikoramo ahubwo mbabazwa n’uko atajya arenza umunota atararangiza, ibyo birambabaza cyane ndetse nkabura icyo nkora kuburyo hari n’igihe ntekereza ku byo kumuca inyuma.

Urukundo mukunda na rwo rutuma ntabitinyuka kuko nzi neza ko nawe ankunda uko bikwiye. Gusa hejuru y’urwo rukundo hagomba kuzamo no kubaka urugo. None mu ngire inama mureke nigire gushaka undi ko kwihanganira ibi ari ihurizo?

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years