Mungire inama: Mfite umugabo Unkunda ariko nta mwanya amfitiye

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years

Imyiryango myinshi muri kigihe, Abashakanye bahorana intonganya zahato na hato, kurebana umunabi byarasimbuye kurebana akana ko mu jisho biri kugaragara ku ngo nyinshi muri iki gihe.

Mu gisubizo kitari kire kire, turasubiza umukunzi wa MUHABURA.RW watugishije inama ku kibazo nk’iki ndetse n’undi muntu wese waba ugifite akimaranye iminsi.

Umukunzi yatwandikiye yagize ati: “Mungire amahoro MUHABURA dukunda cyane’’. Mfite umugabo arankunda ariko nta mwanya amfitiye, akunda umupira hamwe aryama na saa munani ubundi aba yibereye mukazi ke , niko ambwira.

Ntabwo ajya ansohokana, nta mwanya afata ngo tuganire, turebe n’ejo hazaza h’umuryango wacu.

Imyiryango myinshi muri kigihe, Abashakanye bahorana amakimbirane adashira, kurebana nabi byarasimbuye kurebana akana ko mu jisho biri kugaragara ku ngo nyinshi muri iki gihe.

Mu magambo make, turasubiza umusomyi wa Muhabura.rw watugishije inama ku kibazo nk’iki ndetse n’undi muntu wese waba ugifite.

Umukunzi watwandikiye yagize ati: “Mungire inama. Mfite umugabo arankunda ariko nta mwanya amfitiye, akunda television n’umupira hamwe aryama na saa munani. Ntabwo ajya ansohokana, nta mwanya afata ngo tuganire, turebe n’ejo hazaza.

Hari n’ubwo musaba umwanya ntansubize, nkohereza na ubutumwa musaba ko tuganira ntabyiteho. Ntangiye gucika intege ndetse n’ejo hazaza mbona hazangora cyane. Nkore iki ? Akabariro ko ho ni ibindi bindi; ankura mu bitotsi ndetse biba iyo we abishaka. Mu gihe abandi bakunda ibyumba byabo njye nsigaye numva najya ndarana n’umwana .”

Kayitesi peritha, umwe mu batanze inama yagize ati: “Niba umugore yemeza ko umugabo amukunda, ese ikibazo nticyaba kiri ku mugore? Niba amukunda ntamuhe akanya ngo baganire, agahitamo kureba televiziyo, ni iki kibyihishe inyuma? Niba umugabo amukura mu bitotsi ngo batere akabariro hashobora kuba nta rukundo rugihari, wenda aba ashaka kwimara ipfa yari afite kuko nemera ko bibaho bombi iyo babishaka banabyemeranyijweho.”

Peritha yakomeje avuga ko ibyiza ari uko umugore yabanza akareba niba ikibazo kitamuturukaho, bityo afate akanya agisabire imbabazi. Kiramutse gituruka ku mugabo, yagashatse uburyo bwo kubiganiraho aciye bugufi, impande zombi zikigira hamwe ikibazo zifite cyane cyane atari mu gihe umugabo arimo areba televiziyo.

Mu gihe byanze, yareba uko yegera inshuti z’umuryango bakaba babafasha gukemura icyo kibazo.

Undi watanze inama ni Rugamba j Bosco wavuze ko byaba byiza umugore abanje kureba niba ku ruhande rwe nta nshingano atuzuza, bigatuma umugabo we anyurwa cyangwa anezerwa hanze, bityo umugabo agataha mu rugo rwe nkaho abarizwa gusa.

Akeneye kuganira n’abandi bagore bazima kuko arebye nabi yaganira n’abamusenyera. Abo bazima bamufasha kumenya bimwe mu byo umugabo akunda kugira ngo n’ibyo yaba ashakisha ku ruhande ajye abisanga iwe.

Urugero Rugamba yatanze ni uko hari abagabo baba bafite inkoko n’amafi meza mu ngo zabo bakajya kurya boroshete mbisi mu tubari cyangwa se bafite inzoga z’amoko yose muri firigo zabo, ariko bakajya kunywera mu tubari tutanabahesha agaciro.

Impamvu si uko baba bakunze guseba cyangwa bakunze iby’agaciro gake, ahubwo hari amahoro n’umudendezo baburira mu ngo zabo bakabibonera aho. Nta watera uwo mugore ibuye ariko iki agitekerezeho.

Ikindi uyu mugore yakora ni ukwifashisha abagabo b’inshuti z’umugabo we mu buryo bw’ibanga kandi burimo ikinyabupfura, bashobora kumufasha guhana no guhanura umugabo we kuko hari amabanga abagabo bakunze gusangira rimwe na rimwe abagore babo batamenya.

Rugamba yasoje agira ati: “N’ubwo nta nama yagishije, umugabo waba yibona mu kibazo nk’iki afite icyamukomerekeje gituma ahurwa urugo rwe, nagerageze atange andi mahirwe kuko nyuma yo kwiyunga no gushyikirana bishobora kuzana umunezero uhamye w’urugo waba mwiza kurusha n’uwo bigeze kugira mbere. Naho ubundi barihemukira ubwabo, badasize n’abo babyaye.”

Yanditswe na Sarongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years