Mukura vicotry sports yahaye isomo rya ruhago APR FC

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years

Umutoza mushya wa APR FC, atangiye umukino we wa mbere atsindwa na Mukura Victory Sports ibitego 2-0 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Rubona Emmanuel yatsindiwe uyu mukino kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2015, kuri Sitade ya Mumena. Ibitego bya Mukura byatsinzwe na Habimana Yusuf ku munota wa 22 na Ndagijimana Christophe ku munota wa 54.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Mukuru Victory Sports, Okoko Godfroid, yatangaje ko babashije guhagarika abakinnyi bamwe ba APR bo ku mpande, bikaba ari byo byamuhesheje intsinzi. Ati “Abakinnyi bo ku mpande ushoboye kutabaha umwanya

ntibabone uburyo bwo gutanga imipira APR mushobora gukina na APR ukayitsinda.” Okoko avuga ko yari afite rutahizamu Christophe uzi icyo ashobora gukora akaba amushimira uko yitwaye muri uwo mukino.

Umutoza wa APR FC, Rubona Emmanuel, yatangaje ko byamutangaje uko bitwaye muri uwo mukino. Ati “Ntangiye kubeshya byantangaje, byanyobeye impamvu, ariko

ibisubizo bizaboneka, kubera kutamenyerana, abakinnyi benshi barimo ntibaramenyerana banza hari impamvu yabyo.” Rubona avuga ko Mukura yamurushije kwigirira icyizere, ariko akaba agiye kubwira abakinnyi ntibazongere gusuzugura ikipe.

Emmanuel ni wo mukino we wambere atoje nyuma y’uko iyo kipe isezereye abandi batoza bayo yaje asimbura.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi Police FC yatsinze Bugesera ibitego 3-0, ibitego byatsinzwe na Ngomirakiza Hegman, Tuyisenge Jacques na Usengimana Danny.

Uko indi mikino yagenze kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2015:

Espoir FC 1-1 SC Kiyovu

Amagaju FC 1-0 AS Muhanga

Indi mikino izaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2015:

Rwamagana City FC Vs Etincelles FC (Rwamagana)

Musanze FC Vs Gicumbi FC (Musanze)

Rayon Sports FC Vs AS Kigali (Muhanga)

Marines Vs Sunrise FC (Tam Tam).



Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years