Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

  • admin
  • 19/10/2016
  • Hashize 8 years

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiriye inama abapolisi bazayobora bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA), kuzahora barangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bazaba barimo bo ubwabo n’abo bayoboye ndetse bakubahiriza igihe csoiryose inshingano bazashingwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabivuze ku itariki ya 18 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri y’aba bapolisi 45 bazayobora bagenzi babo. Abapolisi bazoherezwa muri centrafrika barimo amatsinda abiri, aho rimwe rishinzwe kubungabunga umutekano mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda ryo rikaba rishinzwe kurinda abayobozi gusa. Biteganyijwe ko bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika mbere y’uko uku kwezi kurangira.

IGP Gasana yasabye aba bapolisi bazayobora abandi kuzakora ibishoboka byose abapolisi bayoboye bagahora barangwa n’ubunyangamugayo no kwitwara neza mu kazi nk’uko babitojwe.

Yagize ati:” mugomba guharanira inyungu z’u Rwanda mbere ya byose kandi mukarangwa n’imyitwarire myiza; mukaba inyangamugayo, mugaharanira indangagaciro z’u Rwanda, mukamenya ikibajyanye kandi abapolisi muyoboye bagahora bafite imbaraga z’umubiri, no mu mutwe hameze neza bityo bikabafasha kuzuza neza inshingano zabo”.

Yakomeje abasaba kuzabana neza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bagakorana neza mu kazi ko kubungabunga amahoro bityo bakababera intangarugero mu kazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abwira aba bapolisi ko ari ngombwa guhora biteguye bakamenya neza niba aho bakorera hari amhoro n’umutekano kugira ngo bibafashe gukora neza akazi kabo.

Ikindi yabasabye ni ukumenya uburyo babayeho no kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, bakagaragaza ubunyamwuga mu kazi bakirinda ndetse bakarinda n’ibikoresho byabo by’akazi, bagakora gahunda z’uko akazi kagomba gukorwa kandi bagatanga raporo z’imigendekere y’akazi bashinzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’aba bapolisi bazayobora bagenzi babo kandi, basabwe kuzakorera hamwe, ndetse ababwira ko bazunguka ibintu byinshi kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2016
  • Hashize 8 years