Mukabalisa yemeje ko abahagaritse Jenoside ubwenge bwabo butakiri uko bwari buri ahubwo ko bwikubye kabiri

  • admin
  • 20/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko kuri ubu aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kugarura amacakubiri mu banyarwanda ari ikintu kitakwihanganirwa dore ko n’abahagaritse Jenoside ubwenge bwabo bwikubye kabiri.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma no gushyingura mu cyubahiro imibiri ibihumbi 40 irimo iyimuwe mu rwibutso rushya ndetse n’indi yakuwe mu rusengero rwa ADEPR aho yari ishyinguwe.

Depite Mukabalisa yatangiye yihanganisha imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kujya bibuka ababo buri gihe mu rwego rwo kuzirikana ineza n’urugwiro byabarangaga.

Yagize ati “Abapfuye ntabwo tubibuka mu minsi 100 gusa, nta n’ubwo tubibuka ku munsi uba wateganyijwe gusa, ahubwo tubibuka buri munsi kuko bari mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu byo dukora byose twibuka ubupfura ineza n’urugwiro byabaranze ndetse n’ibyiza bakoreye igihugu nubwo bakibagamo batagifitemo uburenganzira.”

Mukabalisa yakomeje ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside ndetse kuri we ngo n’ubwenge bw’izo ngabo bwariyongereye.

Ati “Batsinze urugamba rwo kubohora igihugu cyacu no guhagarika jenoside, babaye imbuto zatumye u Rwanda rutazima kandi baracyahari ndetse n’ubwenge bwabo, ubumenyi n’ubushobozi byikubye kenshi.”

Yanavuze kandi ko, kuri ubu aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kugarura amacakubiri ari ikintu kidashoboka na gato.

Mukabalisa yavuze ko u Rwanda ubu rwabaye igihugu kigendera ku mategeko n’ubumwe buranga abanyarwanda ku buryo nta wabameneramo.

Ati “Ubu twubatse igihugu kigendera ku mategeko aho dukora ibishoboka byose ngo dukumire ibyaha ariko kandi n’ugikoze agahanishwa amategeko yishyiriweho n’abaturage. Dufite imiyoborere myiza idaheza buri umwe, turasabwa gufatanyiriza hamwe tukarwanya uwashaka gusenya ibyubatswe.”

Urwibutso rwa mbere i Rukumberi rwubatswe mu 2001. Nyuma yo kubona ko rutajyanye n’igihe, abarokotse Jenoside bishatsemo ubushobozi bararusana kugira ngo ababo bishwe urw’agashinyaguro basubizwe agaciro bambuwe.



INKURU BIFITANYE ISANO:Rukumberi:Muri Jenoside,Abatutsi bari bizeye gukizwa n’abashinzwe umutekano ariko nibo baje babamaraho
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/05/2019
  • Hashize 5 years