Mukabalisa Donatile yongeye gutorerwa kuyobora inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mukabalisa Donatile yongeye gutorerwa kuyobora inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite n’amajwi 80/80.Ibi byabaye nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bakurikijeho igikorwa cyo gutora abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite.

Mukabalisa wongeye gutorerwa kuyobora Inteko ishinga amategeko , akomoka mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, akaba amaze imyaka 13 mu Nteko ishinga amategeko.

Uyu yiyamaje kuri uyu mwanya ari wenyine kuko uwo bari bagiye guhangana ariwe Depite Rukurwabyuma John ukomoka mu Muryango FPR yakumiwe n’ingingo ya 62 y’itegekonshinga ivuga ko umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko aba agomba guturuka mu mutwe wa Politike utandukanye n’uwo Perezida wa Repubulika akomokamo.

Mu bandi batowe ni ba Visi Perezida bombi barimo uwambere akaba ari visi perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma Mukabagwiza edda n’amajwi 75 atsinze kuri uyu mwanya Hindura jean Paul wagize amajwi 5.

Uwakabiri akaba ari Visi perezida ushinzwe Imari n’abakozi Sheikh Musa Fazili Harerimana n’amajwi 76 atsinze Frank Habineza wagize amajwi amajwi 4.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years