Muhungu:Inzira zagufasha gutinyuka kwegera umukobwa watinyaga ugakorana nawe ikiganiro cy’urukundo

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years

Umubare mu nini w’abahungu, gutangira ikiganiro n’umukobwa bwa mbere ni nko kunyura mu kibatsi cy’umuriro ugurumana.Ugasanga gutinyuka kugitangira byaba bikomeye kurusha kugendagenda mu bushyuhe bw’amakara cyangwa guterura Imbabura yaka umuriro yatokomboye.

Ariko ni mu gihe,kuko akenshi ushobora kugenda uhubutse ukahakura imbwa yiruka cyangwa ugaterwa bimwe bita indobo bigatuma uzinukwa n’ijambo cyangwa izina umukobwa mu kanwa kawe cyangwa kumubona.

Gusa siko bihora bibaye gutyo ngo umwe agutere indobo ucike intege,bamwe ntibazashaka abagore maze bagahora ari imanzi cyangwa ingaragu.

Aha hari inzira zagufasha kwigobotora ubwo bwoba mu gihe wabugize ukaba Wabasha gutangira ikiganiro kinogeye amatwi cy’urukundo n’umukobwa watinyaga.

1.Ntuzasuzugure uburemere bw’akajambo “Bite”ni akajambo gato ariko gafite imbaraga kakaba n’urufunguruzo rukomeye mugutangira ikiganiro.

2.Shaka ikintu kingenzi mwahurizaho hafi aho hantu muri. Icyo nacyo ni ingenzi kandi cyoroshye gihita gituma akwitaho mugakomezanya ikiganiro mukurije kukantu gato.

3.Ba umuntu ufite amakuru y’ibyamamare ndetse n’ayimyidagaduro kuburyo buhagije.Ibi abakobwa hafi ya bose barabyishimira kandi bakanabikunda.

4.Igire nk’umuntu ucyeneye igitekerezo cye n’ inyunganizi ku kintu runaka muri kuvugaho.aha biba byiza cyane igihe muri kumwe n’inshuti zanyu kandi hakaba hari icyo utari kumvikanaho nazo bityo ukamusaba igitekerezo.

5.Buri gihe gerageza kuba ufite utuganiro twihariye kandi turyoheye amatwi dusekeje.

6.Gukora intego(gutega) hagati yanyu ibi bizagufasha guhura kwanyu gukomeza kubaho. uku gutega bibaho wemeza cyangwa utomboza ko ikintu runaka kimwerekeyeho ari cyo, maze watsindwa ukamugurira icyo kunywa cyangwa akandi kantu gashimishiji.

7.Gutangiza ikiganiro hamwe n’inshuti zawe kivuga kubyerekeranye n’imirango mungo ariko ukaba wizeye ko izo nshuti zawe zifitanye umubano wahafi nawe.iyi nzira nayo iba nziza kuko akenshi abantu baba bashaka kwihagararaho iyo haganiriwe ibyerecyeye n’imiryango ndetse n’ibibazo biyirangwamo.

8. Kugerageza kugira uruhare mu kiganiro cye utanga inyunganizi ndetse ibyo ari kuvugaho ukagira icyo wongeraho.

9.Kumuha icyo kunywa cyangwa kumugurira akantu ubona acyeneye muri ako kanya.Nyuma y’ibyo byose, ntakabuza umubano uhera aho ukagera aho wifuza ndetse nawe akakwiyumvamo mukabana ubuzira herezo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years