Muhungu Niba Ujya Utinya Kubwira Umukobwa Ko Umukunda Kora ibi!

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years

Kubwira umukunzi wawe ko Umukunda ni iby’ Ingenzi cyane mu rugendo rwanyu rw’urukundo. Mbabazwa no kubona abantu batazi uburyo bwo kwereka abakunzi babo ko babakunda babicishije mu bikorwa ndetse n’ibimenyetso.

Ushobora kwereka ko Ukunda Umukobwa cyangwa umuhungu ko Umukunda utiriwe umujyana ahantu ngo umusabe urukundo , ndetse akaba yanarukwima kuko ntaho bigaragarira. Urukundo si amagambo ahubwo ni ibikorwa. Kandi kubivuga siko kubikora dore amwe mu mayeri wakoresha maze ukamwereka ko Umukunda byimazeyo nkuko tubikesha tuko

Ushobora kubinyuza mu magambo.

Ubu ni uburyo rusange buri muntu wese akoresha mu kwerekana urukundo, ndetse ni nabyo udashobora gukora ngo wizereko byacamo kuko nta gahunda biba bifite. Hari aba bona nta mpamvu zo kubivuga, ariko nabwo ni bumwe mu buryo tutagomba gutesha agaciro.

Amagambo meza asize Umunyu.

Imvugo nziza nazo ziba zikenewe cyane hagati y’abashaka kujya mu rukundo, ubu kandi ni bumwe mu buryo wakoresha. Kumubwira amagambo atandukanye n’ayo wabwira abandi bimwereka ko umukunda, ayo magambo ni nka “ ndagukunda, ufite byinshi usobanura mu buzima bwange, ndagukeneye, na uri umwamikazi w’umutima wange.

Utuzina tw’urukundo.

Kugira ngo umwereke ko ari umwihariko ugomba kumwita amazina afite aho ahuriye n’urukundo, kwita umukunzi wawe aya mazina bituma amenya ko umukunda “ Sweet heart, Mutima, cher. Chuchu, wange nkunda” byerekana uburyo umwitaho kurusha abandi.

Kumukora ku mubiri we.

Ubu ni uburyo bwiza cyane buri wese yakabaye akoresha, mu byukuri ntushobora gukora ku muntu utishimira niyo mwaba muri kumwe wirinda ko mwegerana ndetse mukaba mwanahuza imibiri, ari uwo ukunda ntumenya igihe wamukoreyeho. Ushobora kumufata ukuboko,ikiganza ndetse n’ahandi bikamwereka ko Umwishimiye cyane.

Kumuha Agaciro ndetse ukamwitaho cyane.

Guha umuntu agaciro birorshye pe gusa ntushobora kubikorera umuntu usanzwe ,uwari we wese, ahubwo ubikorera uwo wishimira gusa. Ibyombijyana no kumwubaha, kumwitaho, kugira uburyo umwitwaraho ndetse ukabikorana urukundo.

Kumuha Impano.

Niba ufite uwo wihebeye ntumuhe impano biragoye kumenya ko umukunda kuri we, abantu batanga impano mu buryo butandukanye,ariko murukundo impano iba ifite icyo isobanura.

Igihe uhaye impano umukunzi wawe bimufasha kumenya ko umwitayeho kuko utaba wabikoreye abandi.

Bavandi hari n’ibindi byinshi ariko ibi nibyo by’ingenzi.

Yanditswe na Ukurikiyemfura leonce/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years