Muhungu menya amagambo ukobwa ashobora ku kubwira, ugakeka ko ari ukuri,nyamara atariko

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years

Ikintu gitangaje ku bakobwa ni kimwe, ni uko bashobora kuvuga ikintu nyamara ataricyo bagamije, ndetse bamwe batabizi bashobora kubifata uko umukobwa abivuze , nyamara ku muhanga akamenya urwo rurimi icyo rusobanura.

Igihe kinini, imvamutima z’abakobwa zikunze gutuma avuga ibintu nyamara Atari byo yashakaga gusobanura. Ese byaba byarakubayeho? Wabyitwayemo Ute? Ntago bitangaje rwose kuko bitewe n’aho umutima we uba uri ndetse n’ibyiyumviro bye ntibyagutangaza umubajije uti urankunda agasubiza ati Oya.

Ushobora gutekereza ko ibisubizo Umukobwa aguhaye aribyo? Oya dore bimwe mu bintu umukobwa ashobora kukubwira ukamenyako ataribyo yasobanuraga bitewe n’igihe arimo.

Ndakwanga.

Haba hari umukobwa waba warigeze kukubwira gutyo? Kukubwira ngo ndakwanga bifite byinshi bisobanura. Mu byukuri ntago aba ashaka kukubwira ko akwanga, ahubwo ashobora kuba ashaka kukubwira ko “ acyeneye ko uhindura uburyo wamufataga mbese ukamufata neza cyane kurushaho” naho iyo akubwiye ngo aragukunda hari ubwo abashaka kukubwira ko “ Utakwitayeho neza cyane”. Ubwo rero jya witondera amagambo akubwira yose.

Ntago ngukeneye.

Iri jambo na ryo abakobwa bakunze kurivuga bitewe n’igihe barimo, ni amagambo bavuga mu gihe gito ntagutekereza mbese imitima yabo idahari. Akenshi azabikubwira igihe murimo gukora utuntu dutandukanye wenda muganira mwenyine ahantu hiherereye, mbese igihe mwageze mu isi y’urukundo.

Ntacyo bimbwiye.

Iri jambo na ryo ntukarifate uko arivuze ngo uveho wanamurakarira. Buri kintu cyose kigira icyo kivuze ku mukobwa bitandukanye n’abahungu badakunze kwita ku bintu cyane. Hari ubwo uzakora ikintu akubwire ko ntacyo bimutwaye nyamara nyuma y’icyumweru 1 ubone cyamugizeho ingaruka. Ubwo rero jya umenya uko witwara icyo gihe.

Ndakwizera.

Ohhh Ndakwizera. Nubwo yaba koko akwizera, ntago byamubuza kukugenzura ngo amenye ko waba ufite indi nshutu y’Umukobwa. Ubwo rero ntukabifate nk’uko abikubwiye.

Ntago ndakaye.

Iki ni kimwe mu bintu buri mukobwa wese azi kuvuga, ashobora kukubwira ko atarakaye nyamara yenda guturika. Ushobora kuba nawe ubibona kandi nawe ari uko ariko wamubaza ati “ oya Ntago ndakaye” gerageza rero kumushimisha kugeza nawe ubibonye n’ubwo aba yabikubwiye.

Reka Tube inshuti bisanzwe.

Iyi mvugo ikunze gukoroga umubare utari muke w’Abahungu ndetse ikanababaza cyane. Ari ko mubyukuri binababaza umutima pe. Ubwo rero ashobora kubikubwira ashaka kukwerereka ko hari icyo utarimo gukora neza, cyangwa se yagize amasoni yo guhita akwemerera.

Ntibindeba.

Iki Iki??????????!! Ayo magambo yituma wibazo byinshi kuko ,uko aba abivuze siko biba bimeze ahubwo biba bimureba cyane ndetse abyitayeho, gusa akakubwira gutyo.

Dukeneye kuvugana ho gato ikintu.

Mu binzwi iyo umuntu akubwiye ko afite icyo kukubwira aba agifite koko kandi akakubwira ikintu gifatika. Ariko kumukobwa si uko bimeze ahubwo aba ashaka kukubwira ko hari ibitagenda neza mu mubano wanyu. Ubwo rero ujye ugenda uzi icyo agiye kukubwira.

Ntago unkunda?

Ashobora kukubazo icyo kibazo, ugakeka ko akeneye kukubaza niba umukunda koko!! Nyamara we abashaka kukubwira ko agukunda.

Nkunda uriya mukobwa mwarimo kuganira.

Niba uri umugabo uzi ubwenge, menya impamvu akubwiye ayo magambo maze ube witegura gusobanura ibyo warimo uganira n’uwo mukobwa mwari kumwe kandi utamubeshye. Ibuka ko abakobwa bakunda gufuha cyane ndetse bakanabigaragaza .

Icyitonderwa: Ibyo byose twavuze jya ubyemera bitewe n’aho abikubwiriye ndetse n’uko umubona mu maso ye. Biriya rwose bibaho cyane kuko murabizi ko abakobwa bagira amasoni ashobora kwanga ariko kwemera kwe.

Yandanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years