Muhanga:Umwarimu yiyahuye asiga ubutumwa ngo buhabwe umugore we

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umwarimu mu mashuri abanza mu Murenge wa Rongi witwa Dusingizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 34 y’amavuko yaraye yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko duto uzwi ku izina rya ‘kiyoda’ asiga ubutumwa ngo buhabwe umugore we.

Nyakwigendera yashakanye na Mukandanga,atuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba.

Amakuru y’uru rupfu yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba Musabwa Aimable aho yabwiye umunyakuru ko inzego zasanze yanditse ibaruwa isaba ko umurambo we bawushyikiriza umugore we kuko ngo ariwe wamutwariye amafaranga.

Bivugwa ko uyu mwarimu yari afitanye akimbirane n’umugore we mu mpera z’iki cyumweru dusoje kuwa Gatandatu aho yamukubise maze akahukana atinya ko yamuhitana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge akomeza avuga ko abaturanyi ba nyakwigendera bategereje ko abyuka bagaheba biba ngombwa ko babimenyesha inzego z’umutekano zihageze zisanga yarangije kwiyahura.

Ati ” Abaturanyi bategereje ko abyuka baraheba, bigera ubwo bamenyesha inzego z’umutekano uyu munsi zigezeyo zasanze yarangije kwiyahura akoreaheje umuti wa kiyoda kandi asiga yanditse ibaruwa ko umurambo we uhabwa umugore kuko ariwe wamutwaye amafaranga.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude avuga ko nta yindi myitwarire mibi bari basanzwe bazi kuri Dusingizimana mu kazi kuko yakoraga neza.Ndetse ngo ntana raporo bigeze bahabwa yerekana imyitwarire mibi mu rugo rwe, usibye ikibazo cy’ubwumvikane bucye hagati ye n’uwo bashakanye yamenye uyu munsi nyakwigendera yitabiyeho Imana.

Kuri ubu nyakwigendera asize umwana umwe, ubu umurambo we uri mu bitaro bya Kabgayi aho ugomba gukorerwa isuzuma.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years