Muhanga:Umugabo yishe umugore we umutemaguye n’umuhoro nawe ahita yiyahura

  • admin
  • 12/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Myandagara Charles wari utuye mu Murenge wa Kiyumba Akagari ka Rukeri yishe umugore we amutemye n’umuhoro na we aza kwiyahura akoresheje ibinini by’imbeba.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Gakenke aho yabaga, naho umugore we wapfuye witwa Yankurije Marie Rose akaba yari umugore we mukuru kuko afite undi wa kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yabwiye umunyamakuru ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana.

Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye.

Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi ishize umugabo yari yaragiye kumucyura aragaruka ndetse baraniyunga, ubu nibwo yamwishe.”

Yavuze ko iki ari igikorwa bigaragara ko uyu mugabo yakoze akigambiriye, kuko nyuma yo kumwica na we yafashe ibinini by’imbeba akabimira ari nabwo byamuhitanye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/08/2019
  • Hashize 5 years