Muhanga:Umugabo wakoraga muri Cantine y’Ikigo Nderabuzima yishwe n’abantu bataramenyekana

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo wakoraga muri Cantine y’Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga yiciwemo n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2019.

Amakuru avuga ko uwo Dusabemungu Sylidio usanzwe ufite umugore wakoraga muri icyo kigo nderabuzima, yishwe mu masaha ashyira saa moya n’abantu bataramenyekana, aho bivugwa ko baje kuri moto.

Amakuru y’iyicwa rya Dusabumuremyi yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rubinyujije kuri Twitter.

Itangazo rigira riti”Uwitwa Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga aho yakoreraga.

Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye”.

RIB yasabye umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye

Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru nabo yababereye urujijo.

Ati “Gupfa byo bamwishe ariko uko byagenze sinabimenya kuko ntari hafi, nahageze bantabaje. Yakoreraga muri Cantine dusanga bamuteraguye ibyuma.Yari ahamaze igihe kinini ahakorera, icyatuyobeye ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane kandi aho yabaga ni nko muri metero zitageze kuri 40 uvuye aho yakoreraga.”

Gusa uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyicwa ry’uyu mugabo ririmo amayobera kuko ubusanzwe mbere yo kugera aho iyo kantine iri, umuntu abanza kunyura ahari abashinzwe umutekano barinda ikigo nderabuzima.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years