Muhanga: Icyizere, konti y’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Meya Uwamariya Beatrice asobanura imikoreshereze ya konti yiswe Icyizere

Mu gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagaragaje ko hari konti nshya bashyizeho, izajya ifasha abarokose Jenoside batishoboye kurusha abandi kwivana mu bibazo bitandukanye by’ubukene.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 byatangirijwe mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga. Umuyobozi w’aka karere Uwamariya Béatrice, avuga ko nubwo Leta ntacyo itakoze kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside batishoboye, ariko abantu badakwiriye kwiyibagiza ko hakiri ibibazo byinshi bibazitira mu rugendo rw’iterambere.

Meya Uwamariya yavuze ko mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batekereje gufunguza konti yitwa Icyizere, kugira ngo inkunga izajya ivamo ihabwe abarokotse Jenoside, harebwa abayikeneye kurusha abandi.

Yagize ati «Ndasaba abaturage bacu bose bafite ubushobozi gufasha abarokotse Jenoside bagifite ibibazo by’imibereho.»

Rutsibuka Innocent, Perezida wa IBUKA mu karere ka Muhanga, avuga ko n’ubwo uyu mwaka nta mibare y’abarokotse Jenoside badafite amacumbi bafite, ariko hari raporo bakira zituruka mu mirenge zerekana ko hari bamwe mu barokotse badafite amacumbi, ndetse ko hari n’abatuye mu manegeka bakeneye kwimurwa bagatura neza.

Ati «Hari n’abafite amacumbi ariko akenewe gusanwa, ibi bibazo byose bireba twebwe abanyarwanda kandi ni twe twagombye gufata iya mbere kugira ngo bikemuke.»

Rutsibuka yongeyeho ko n’ubwo bimeze gutyo, ntawabura kuvuga ko hari bamwe mu barokotse Jenoside bateye intambwe igaragara mu bikorwa by’iterambere, birimo gukorana n’amabanki, ndetse n’ibigo by’imari, ku buryo hari abageze ku rwego rw’abashoramari.

Perezida wa Ibuka mu murenge n’umukozi mu karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ni bo bafite uburenganzira bwo gushyira umukono ku mikoreshereze y’iyi konti. Hakaba hari na komite igizwe n’inzego zitandukanye zirimo ingabo, Polisi, AVEGA, IBUKA n’umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years