Muhanga: Abakorera mu gakiriro ka Gihuma bahangayikishijwe n’ibura ry’abakiriya

  • admin
  • 22/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abakorera umwuga w’ububaji mu gakiriro ka Muhanga gaherereye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye baravuga ko batabona abakiriya, bakemeza ko biterwa no kuba aka gakiriro kitaruye umujyi wa muhanga.

Agakiriro ka Muhanga kubutse mu murenge wa Nyamabuye ntikaramara n’umwaka kuko katangiye gukorerwamo mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2017. Bamwe mu bagakoreramo by’umwihariko abakora umwuga w’ububaji bavuga ko badakunze kubona abakiliya nk’uko byahoze ubwo bakoreraga mu gishanga cya Ruvumera kiri hafi y’umujyi wa Muhanga mu gihe aka bakoreramo bavuga ko kitaruye umugi.

SINDIKUBWABO Epafrodite wahoze akorera mu gakiriro kari kari mu gishanga cya Ruvumera (hafi y’umugi wa Muhanga) ubu akaba ari gukorera muri aka ka Gihuma avuga ko abakiriya batahamenyera ko ahubwo usanga bakijya gutanga komande mubakorera mu mugi .

Ati” Ikibazo nuko nyine abakiriya batarahamenyerakubera yuko kubijyanye naho mbere twakoreraga hari nko mu mugi rwagati abantu babasha kuhagera bitabagoye ariko noneho nyuma yaho tuje hano i gihuma benshi hababereye kure ari nayo mpamvu abakiriya bamwe na bamwe bacitse intege kubera ko ari kure”.

undi mubaji witwa Makuza nawe yakomeje avuga ko aho i gihuma ari ibutamoso bw’umujyi ndetse ko mubyumweru bibiri ahamaze aratarabona umukiriya n’umwe yagize Ati ” mbere tugikorera hariya mu gishanga cya Ruvumera twaranguraga imbaho hanyuma tukazitunganya ubundi abantu bakaza bakaduha komande tukabakorera ibikoresho bitandukanye ,ariko ubu hano turi nta kiriyateri ihari ndetse kubwanjye ntabwo mpishimiye kuko nko mubyumweru bibiri mpamaze sindabona umukiriya n’umwe”.

Aba babaji bavuga ko batigeze bagira uruhare mu bikorwa byo kwimura aka gakiriro kuko nta n’umwe wifuzaga kwitarura umugi. Gusa Umuyobozi wungirije w’aka gakiriro, Habyarimana Augustin we avuga ko muri rusange nubwo bimukiye aha mugakiriro bamwe babyinubira batatinze kubona ibyiza byo kuhimukira ,ngo kuko mbere bagikorera mu gishanga iyo imvura yagwaga yangizaga ibikoresho byabo.

ku kibazo cyo kubura abakiriya cyo Habyarimana Augustin avuga ko uko iminsi y’icuma kigenda gikemuka kuko abakiliya bamaze kumenya aho bimukiye .Ati”ibyo abakiriya bake twebwe tugenda tubona yuko abakiriya bagenda bizana ,igituma bagenda bizana nuko niba wowe aho waba uri hose ukeneye ibi bintu bijyanye n’ububaji hano muri muhanga ntahandi hantu ushobora kubisanga bivuze yuko ufite ubushobozi ugomba kuza hano kuko ntahandi hantu wabikura”.

kuruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwo ntibwemeranya n’aba bakora ububaji mu gakiriro ka gihuma, kuko umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Uwamariya Beatrice avuga ko muri aka karere hari ibikorwa by’ubwubatsi byinshi kandi ababikora bagura ibikoresho muri aka gakiriro.

Yagize Ati ” ntakibazo cy’abakiriya bake gihari ,icyambere hano turi muturere twubaka cyane ,kubaka hano biroroha kandi agakiriro gakorana byahafi n’abubatsi ,isoko rirahari kandi rihagije”.

umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Uwamariya Beatrice yakomeje avuga ko hari n’irindi soko akarere ka muhanga gateganya guha aka gakiriro rijyanye no gukora ibikoresho bizashyirwa mu mashuri mur’uyu mwaka wa 2018, ndetse ko ikorwa ry’umuhanda ugana aho aka gakiriro gaherereye rizongera umubare w’abagana agakiriro kuko byari bigoye kuhagera.

Gahunda yo kubaka udukiriro yatangiye mu mwaka wa 2013 hagamijwe kongera imirimo idashingiye ku buhinzi no kurwanya ubukene muri gahunda y’icyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu (EDPRS 2)

Byari biteganyijwe ko Udukiriro nitumara kubakwa, nibura buri Karere kazajya kaba gafite Agakiriro kamwe, ku buryo iyi gahunda izatuma abantu bagera ku bihumbi 26 500 babona imirimo.

Yanditswe na Pascal Bakomere/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/01/2018
  • Hashize 6 years