Muhadjili na Onesme bakiniraga AS Kigali bamaze kwekeza muri APR Fc

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years

Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha Abakinnyi riri kuvugisha benshi muri iyi minsi cyane cyane abakurikirana ibya ruhago, kuri ubu nyuma y’ikipe ya Rayon Sport yakomeje kuvugwa ku makuru yo gusinyisha rutahizamu wabo Diarra ubu n’Ikipe ya APR FC yaguze abakinnyi babiri b’ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri na Twizerimana Onesme mu rwego rwo gukaza ubusatirizi bwayo.

Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 16 muri shampiyona, akaba yari yasinye muri AS Kigali kuwa Gatandatu ushize, imyaka ibiri avuye muri Mukura Victory Sports, iyi yaje kugurwa na APR FC. Si uyu mukinnyi gusa, urerekeza muri APR FC, kuko arajyana na rutahizamu Twizerimana Onesme watsinze ibitego 15 muri shampiyona uyu mwaka haba muri shampiyona no mu gikombe cy’amahoro.

Nk’uko ubuyobozi bwa APR Fc bubitangaza ngo bishyuye amafaranga agera kuri milliyoni 12 kugirango bababshe kubona aba bakinnyi babiri bikaba biteganijwe ko baza gushyira umukono ku masezerano muri uyu mugoroba wok u wa 21 Nyakanga 2016.
rutahizamu Twizerimana Onesme watsinze ibitego 15 muri shampiyona
Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 16 muri shampiyona

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de DieuMuhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years