Mugisha The Ben agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa New York

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mugisha Benjamin ukorera umuziki muri Amerika agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa New York ahitwa Buffalo ku butumire bw’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri aka gace.

The Ben ari mu bahanzi baharawe cyane mu Rwanda muri iki gihe, afite indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Habibi’ n’indi imaze iminsi yitwa ‘Nta cyadutanya’ yafatanyije na Princess Priscillah.

Yatangaje ko azitabira Igitaramo mu Mujyi wa New York kiri mu bikorwa bikomeye ateganya gukora mu minsi iri iyi minsi ndetse ngo yatangiye gukora imyitozo yo kuririmba kugira ngo azahave yakoze ku mbamutima za buri wese.

Ati “Ni igitaramo niteguye gushyiramo imbaraga bishoboka, ni Abanyarwanda batuye hariya bantumiye, bifuje ko mbataramira mu kwezi kwa cumi. Muri make ni ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa, Rochester, Syracuse na Toronto bifuje guhurira hamwe nkabakorera igitaramo kinini kizabera muri Buffalo.”

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Ukwakira 2016. The Ben yavuze ko amaze iminsi atunganya amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Habibi’ ndetse ateganya kuyishyira hanze bidatinze.via:igihe


Mugisha The Ben agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa New York

Kanda hano wumwe indirimbo amaze iminsi mike asohoye yitwa ’’HABIBI’’

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years