Mugimba Jean Baptiste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yatangiye kuburana ubujurire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cya Jenoside.

Ubu bujurire bwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024.

Tariki ya 22 Werurwe 2022 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwakatiye Jean Baptiste Mugimba igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuba icyitso cya Jenoside ndetse n’icyo gucura imigambi yo gukora Jenoside.

Zimwe mu ngingo nkuru zatumye Mugimba ahita ajuririra igihano yahawe akimara gukatirwa, zirimo kuba Urukiko rwarahaye agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abo we yita abanyabinyoma, kuba kandi haragiye habaho kuvuguruzanya ndetse no kunyuranya kw’abatangabuhanya.

Mugimba ahamya ko igihano yahawe kitagakwiye gushingira ku byavuzwe kuko birimo imvugo nyinshi, ziterekana ukuri.

Mu kuburana kwe, Mugimba Jean Baptiste yahakanye uruhare ashinjwa ku byaha byo gucura umugambi wa Jenoside ndetse no kuba icyitso cyayo.

Ubushinjacyaha bushimangira ko Mugimba tariki ya 8 Mata 1994 iwe habereye inama karundura yiswe “Comitê de Crise” yahurije hamwe inzego z’Ubutegetsi bw’abahoze bayobora amasegiteri i Nyamirambo, Nyakabanda n’ahandi mu Mujyi wa Kigali. Ni inama yakurikiye n’ibikorwa byo kwica Abatutsi bikozwe na bamwe mu bitabiriye iyo nama. 

Ibi Ubushinjacyaha buri kubivuga bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya wiswe DAM, amazina bamuhimbye ku bw’umutekano we.

Mugimba avuga ko abatangabuhamya ndetse n’Ubushinjacyaha bavuguruzanya, ibintu byatumye imyanzuro y’urukiko izamo inenge nk’uko abivuga. 

Jean Baptiste Mugimba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka CDR, rimwe mu yagize uruhare rutaziguye mu kubiba amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugimba yagejejwe mu Rwanda mu 2016 ari kumwe na Jean Claude Iyamuremye, bombi boherejwe n’u Buholandi kugira ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu itegurwa ryayo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 weeks