Mudende: Inka yabyaye inyana idasanzwe ifite imitwe ibiri ku gihimba kimwe REBA AMAFOTO

  • admin
  • 23/08/2017
  • Hashize 7 years

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Kuwa 23 Kanama 2017 mu mudugudu wa Kanyamitura Akagari ka Micingiro mu murenge wa Mudende inka yabyaye inyana ifite imitwe ibiri ariko ihita ipfa.

Byabaye ahagana saa kumi n’imwe aho inka y’uwitwa Mbonizana yari imaze igihe ihaka yabyaye inyana idasanzwe yavutse ifite imitwe ibiri ku gihimba kimwe Iyi nyana yahise ipfa yari ifite kandi amaso ane..

JPEG - 76.7 kb
Iyi nyana yahise ipfa yari ifite kandi amaso ane..

Byari igitangaza kuri benshi mu bantu ba hano nubwo bwose iyi nyana bahise bayihamba.

Jean Bosco Rwibasira umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende yavuze ko iyi nka yavutse koko igahita ipfa bagahita bayihamba.

JPEG - 76.7 kb
Iyi nyana yahise ipfa yari ifite kandi amaso ane..

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/08/2017
  • Hashize 7 years