Mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi Minisiteri y’uburezi igiye gukomeza gushyigikira iterambere ry’umwarimu nta nkomyi

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ni mu nsanganyamatsiko yagiraga iti ‘Gushyigikira Mwarimu ni ukubaka iterambere rirambye” ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nzeri hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu ku isi hose, abanyarwanda babifashijwemo na minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo nabo bijihije uyu munsi mukuru w’Aabarezi(Abarimu)

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu,ubutumwa bwatanzwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, ngo mwarimu niwe nkingi mwikorezi w’ireme ry’uburezi, bityo akaba akwiye guterwa inkunga, yagize ati “Uburezi bufite ireme ari nayo ntego nyamukuru igihugu cyacu cyiyemeje mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye. Umwarimu, akaba afite uruhare rukomeye kugirango iyo ntego igerweho, ariyo mpamvu akwiye guterwa inkunga na buri wese: Leta, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi”.

Twabibutsa ko kuwa kabiri taliki 9 Kanama 2015, mu nama yateraniye i Kigali, hagamijwe kurebera hamwe uko MINEDUC yashyize mu bikorwa ibyo yari yiyemeje, ibitaragezweho n’ibiteganywa mu gihe kizaza, yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura imibereho ya mwarimu no kumufasha kwiteza imbere, abana babiri yabyaye bazajya bigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye nk’imwe mu ngamba zashyizweho zikiri mu mishinga, iyi gahunda kugeza ubu ikaba itarashyirwa mu bikorwa..

Umunsi mpuzamahanga w’abarimu washyizweho ku rwego mpuzamahanga ku bwumvikane bw’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbwe rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo(ILO). Ku rwego rw’Isi uyu munsi washyizweho mu wa 1966 ariko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1994. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years